Abashinwa bari baragiye mu isanzure basanganijwe abaganga


Abashinwa batatu bari baragiye mu isanzure mu Ugushyingo 2022 mu cyogajuru cyiswe Shenzhou-15, bagarutse ku Isi amahoro ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 nyuma y’uko abandi batatu barimo n’Umusivili bagezeyo ngo babasimbure.

Abagarutse ku Isi ni inzobere mu by’isanzure n’ibyogajuru barimo Fei Junlong, Deng Qingming na Zhang Lu.

Icyogajuru bajemo cyaguye mu majyaruguru y’u Bushinwa ahitwa Inner Mongolia hasanzwe hakorerwa ibijyanye n’ubushakashatsi mu by’isanzure.

Amashusho yashyizwe ahabona n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa, yagaragaje ko izo nzobere zasanganijwe abaganga bo gusuzuma uko buzima bwabo buhagaze, ari na bo bahamije ibyo kuba abo bantu bameze neza nta kibazo.

Mu cyumweru gishize ni bwo Jing Haipeng, Zhu Yangzhu na Gui Haichao bagiye mu cyogajuru cyiswe Shenzhou-16, gusimbura abo bari bamazeyo amezi atandatu.

U Bushinwa bwashoye akayabo ka miliyari z’amadolari mu bushakashatsi bwo mu isanzure aho bugamije kugera ikirenge mu cy’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya kirateganya kuzaba cyohereje abantu ku kwezi bitarenze mu 2030.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment