Ruhango:Kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hari aho bibazitira


Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango cyane cyane mu Kagari ka Buhoro babarurirwa mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe bavuga ko bahezwa mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Kamwe mu Tugali tugize Akarere ka Ruhango abaturage baho bemeza ko kuba mu cyiciro cya mbere bituma hari gahunda bahezwamo

Aba banyarwanda baba mu kiciro cya mbere cy’ ubudehe batuye mu Karere ka Ruhango bahezwa kuri gahunda zimwe na zimwe Leta inashyiramo ingufu bashinjwa kuba nta bushobozi bwo kuzitabira bafite mu gihe bo ubwabo bemeza ko babufite ndetse hakaba nta tegeko rihari rizibakumiramo.

Habarurema Valens umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango yanenze bikomeye abagaragaza iyi myitwarire yo guheza bagenzi babo muri gahunda z’ iterambere bitwaje ko bari mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe ndetse anasaba abayobozi b’ aho iki kibazo kigaragara kugikemura mu maguru mashya.

Guheza umuntu uri mu cyiciro cy’ abatishoboye bishobora kukimuhezamo bitewe n’ uko aba atabonye umuzamura rimwe na rimwe bikaba byamutera guhorana imyumvire y’ uko ari umukene ndetse akaba yanagera ku rwego rwo kubyiratana.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.