Abanyarwanda bahisemo kubabarira ariko ntitwakwibagirwa – Perezida Kagame


Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo  “gukora ikintu cya mbere kigoye cyane – kubabarira  ariko ntidushobora kwibagirwa”. Ati “Dufite imbaraga zitangaje twakuye muri aya mateka. Nta muntu n’umwe uzigera aduhitiramo uko tubaho ubuzima bwacu”.

Mu ijambo yavuze mu Cyongereza kuri uyu munsi u Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo gukomeza kubaho kandi ko nta muntu n’umwe uzigera ubahitiramo uko babaho.

Ari ku rwibutso rya jenoside ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagize ati “Abantu bafashe icyemezo cyo gukomeza kubaho”. Ni umuhango wanitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Uyu munsi imyaka 29 irashize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, aho abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100.

Kuri uyu munsi ONU yahariye kurizikana kuri jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda, umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yasabye abatuye isi guhagurukira ukutihanganirana kurimo kwiyongera no guhora bari maso, biteguye kugira icyo bakora.

Guterres yagize ati: “Mureke duhe icyubahiro gikwiye Abanyarwanda bose bapfuye twubaka ejo hazaza hari ubwubahane, umutekano, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu kuri bose”.

Perezida Kagame atangaza ko Abanyarwanda batazigera bemera igerageza iryo ari ryo ryose ryo kubacamo ibice. Yanashimiye abafashije u Rwanda mu nzira y’ubutabera n’iterambere.

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment