Nta biganiro hagati ya leta na M23 -Muyaya


Umuvigizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yatangaje ko nta biganiro birimo kuba hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23. Ni nyuma y’uko muri iki gihe hari agahenge kagereranyije mu mirwano imaze amezi menshi hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya DR Congo.

Ako gahenge kariho mu gihe ingabo z’ibihugu by’akarere (Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) zikomeje kwinjira no kugenzura ibice byari byarafashwe na M23 muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko M23 itarimo gusubira inyuma nk’uko byemejwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

Yagize ati “Tugeze mu gice gikomeye kuko M23 ikiri mu birindiro byayo, ntigenda…nubwo Perezida Lourenço ubwe yaganiriye n’abayihagarariye abasaba kugenda.”

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, ukuriye ibikorwa by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, kuwa mbere yasohoye itangazo rivuga ko M23 irimo kuva aho yari yarafashe hakajya ingabo z’akarere.

Mu itangazo rye, Uhuru yagize ati “M23 imaze kuva muri utu duce twa Kivu ya ruguru mu gice cy’iburengerazuba; Sake – Mushaki – Neenero na Kirolirwe” muri Masisi ahagenzurwa n’ingabo z’u Burundi.

Naho ingabo za Uganda ubu ziragenzura umujyi wa Bunagana n’inkengero zawo muri Rutshuru, mu gihe iza Kenya zigenzura ibice bya Kibati – Kibumba na Rumangabo, nk’uko ibiro bya Uhuru Kenyatta bibivuga.

Ibiro bya Kenyatta bivuga kandi ko biteganyijwe ko none kuwa kabiri M23 iva mu mujyi wa Kitchanga muri Rutshuru ikawurekera ingabo z’akarere.

‘Ntituganira na M23’ – Muyaya

Mu cyumweru gishize, Perezida Yoweri Museveni asobanura impamvu izindi ngabo za Uganda zoherejwe muri Congo, yavuze ko hari ibiganiro birimo kuba hagati ya M23 na leta ya Kinshasa.

Mu itangazo rye, Perezida Museveni yagize ati “Hagati aho, ibiganiro by’amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Patrick Muyaya yavuze ko Kinshasa nta biganiro ibyo ari byo byose irimo kugirana na M23.

Muyaya yagize ati “Turimo kuganirira he na M23? Ni nde uvugana nayo? Hagombye kuba hari amashusho kuko muri iki gihe ntagihishwa.

“Perezida Lourenço wa Angola na Perezida w’u Burundi ni bo bavuganye na M23, ndetse abayihagarariye bagiye i Luanda hari ibiganiro byabanjirije ibi bikorwa byo gusubira inyuma [kwa M23], ariko twebwe nka leta ya Congo tugumye ku ruhande rwacu kugeza ubwo ibyo dutegereje biba.”

M23 ivuga ko yemeye ibyasabwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere ko isubira inyuma ikarekura ibice yafashe bikagenzurwa n’ingabo z’akarere hagakomeza inzira zo gushaka amahoro mu biganiro.

Uyu mutwe uvuga ko ingabo za leta zitagomba kugera mu bice M23 irimo guha ingabo z’akarere.

Kuri iki, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ko atari byo, ko ingabo za leta zitabujijwe kugenzura ibice M23 yarekuye.

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment