Manda yongerewe abadepite beguye byabagendekera gute?


Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri ubu ugizwe n’Abadepite 76, mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko bagomba kuba ari 80 nk’uko batowe n’Abanyarwanda.

Ni nyuma y’uko abadepite barimo Dr Gamariel Mbonimana, Habiyaremye Jean Pierre Celestin ndetse na Kamanzi Ernest beguye mu bihe bitandukanye ku mpamvu bise izabo ‘bwite’.

Uretse abo badepite batatu beguye ku nshingano zabo hari na Rwigamba Fidel witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023, azize uburwayi.

Bisobanuye ko kugeza ubu Intumwa za Rubanda zisigaye ari 76, kandi Abanyarwanda bari barazitoye ngo zibahagararire ari 80.

Ubusanzwe ingingo ya cyenda y’itegeko rigena imikorere y’abadepite ivuga ko Umudepite uvuye mu mwanya asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ngenga rigenga amatora.

Ku rundi ruhande ariko, Itegeko ngenga rigenga amatora ryo mu 2018, rigena ko uwo mwanya we uhabwa umuntu ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

Abadepite bariho ubu batangiye manda y’imyaka itanu ku wa 19 Nzeri 2018 kuko ari bwo barahiye, bivuze ko igihe gisigaye ngo irangire kitagera ku mwaka, bityo uyu mudepite ntashobora gusimburwa.

Ko manda yabo ishobora kongerwaho undi mwaka?

Ni ikibazo cyibajijwe na Depite Mukabunani Christine ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Ivugururrwa ry’Itegeko Nshinga watangijwe n’Umukuru w’Igihugu.

Ingingo nyamukuru zisabirwa kuvugururwa ni izerekeye ihuzwa ry’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ku mpamvu zirimo izo kurengera akayabo kayagendagamo ndetse no kugabanya igihe cyakoreshwaga mu kuyategura.

Ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryavuguruwe, hazaba harimo ingingo ya 174, iteganya ibijyanye n’ikomeza ry’imirimo y’Abadepite bari mu myanya. Ni ukuvuga abasanzwe mu nshingano muri iki gihe cyo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ivuga ko kugira ngo amatora y’Abadepite azabere rimwe n’aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy’Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y’inzibacyuho.

Ni ingingo iteganya ko ‘Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora’.

Ibijyanye n’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite byo biteganywa n’ingingo ya 70, ivuga ko ‘ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire’.

Ibi bishatse gusobanura ko Umutwe w’Abadepite uzaseswa muri Kamena 2024, kuko amatora azaba ateganyijwe muri Nyakanga uwo mwaka.

Ikibazo cya Depite Mukabunani cyagiraga giti “Uyu munsi Umutwe w’Abadepite wakabaye ugizwe n’Abadepite 80, hari abatari mu myanya, nagira ngo mbaze niba ubwo manda ishobora kongerwa, hakongerwaho umwaka, niba abatakiri mu myanya basimburwa?”

Mu kumusubiza, Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko urwego rushinzwe amatora ari rwo ruzagena ibizakurikiraho mu gihe Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa.

Ati “Reka iki nkirekere Komisiyo y’Amatora, abe ari yo izabivuga kuko ni yo ibishinzwe. Reka simfate inshingano zayo, nyuma y’uko mutoye uyu mushinga, bizamenyekana n’urwego rubishinzwe.”

Ku rundi ruhande, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Odda Gasinzigwa, yabwiye IGIHE ko ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa, ari bwo hazarebwa ibyo amategeko ateganya.

 

 

 

 

SOURCE: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment