Impamvu Rayon Sport yasezerewe mu gikombe cy’amahoro


Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa niyo yateye mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro. Intare FC izakina na Police FC muri 1/4. Umwanzuro wamaze gufatwa, amakipe yombi ategereje amabaruwa ayamenyesha.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gushaka ikipe ikomeza muri ⅛ hagati ya Rayon Sports na Intare FC, iyi kipe yambara ubururu n’umweru igiye guterwa mpaga, hakomeze Intare FC.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko biramutse bikurikije amategeko, ntacyo umwanzuro waba utwaye.

Yagize ati “Kugeza ubu twe twiteguye gukina umukino, kubera ko nta butumwa bwo kwitegura umukino turabona buturutse mu Ishyirahamwe. Simpamya ko bihari, keretse niba hari itegeko bishingiyeho, batubwira, ariko kugeza uyu munsi nibwira ko nta bihari.”

Bijya gutangira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryimuye umukino wari guhuza Rayon Sports na Intare FC rishingiye ku kuba iyo amakipe yombi aramuka arangije umukino anganya 0-0, hari kubamo kongera iminota 30 ndetse na penaliti, ibi bikaba byabangamira umukino wa kabiri nyamara nta matara ari kuri Stade ya Bugesera.

Ibi byakozwe hadakurikije amategeko, Ubuyobozi bwa Rayon Sports buhita butumiza ikiganiro n’abanyamakuru bubamenyesha ko bwikuye mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, kubera icyo bwise akajagari mu mitegurire. Gusa bemeje ko mu gihe byatungana, yagaruka.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Rayon Sports yaraganirijwe, Intare FC ikomeza kwitegura umukino. Ntabwo yigeze itumirwa mu nama zigarura Murera mu irushanwa, maze iyisabira guterwa mpaga.

Inama yagombaga guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Intare FC kuri FERWAFA ku wa Mbere saa Cyenda ngo yige kuri iki kibazo, byarangiye itabaye nyuma y’uko Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro yategereje mugenzi we Gatibito Byabuze, bikarangira atabonetse.

Rayon Sports igomba guterwa mpaga y’ibitego 3-0, ikaviramo muri ⅛ mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro itsinzwe na Intare FC, ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza Rayon Sports yawucyuye kuri 2-1.

 

 

 

 

Source: Radio Rwanda


IZINDI NKURU

Leave a Comment