Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura no kurinda indwara, CDC kigaragaza ko imibare y’abana b’abanyeshuri bugarijwe n’ikibazo cy’ihungabana ryiyongera umunsi ku wundi.
Abugarijwe ngo ni abo mu muryango wa LGBTQ, ab’igitsina gore ndetse n’abandi bariterwa no guhezwa bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo.
Mu 2021 CDC yatangaje ko 45% by’abanyeshuri bo mu muryango wa LGBTQ bagerageje kwiyahura, mu gihe abana b’abirabura ari bo bagize umubare munini w’abagerageza kwiyambura ubuzima bijyanye n’irondaruhu bakorerwa.
Inteko Isinga Amategeko y’u Bwongereza yo yatangiye kuganira ku giciro cyo kujya ku mbuga nkoranyambaga mu kurinda abo bana ndetse mu mwaka washize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyizeho amabwiriza atuma ibigo bikura ubutumwa bushobora kwangiza abana ku mbuga zabwo.
Leta y’u Rwanda nayo yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kugenzura abana babo mu gihe baziriho kuko bashobora kuhahurira n’abagizi ba nabi bakabangiza.
Gusa nubwo bimeze bityo abafata ibyemezo ntabwo barabona ibihamya bifatika by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku bana biterwa n’imbuga nkoranyambaga cyangwa kubera ubushakashatsi budakorwa byimbitse.
Urubuga rukora ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi rwa Nature mu myaka ya 2020 na 2021 rwasesenguye amakuru yakusanyijwe n’u Bwongereza kuva mu 2011 kugeza mu 2018, abarenga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka icumi na 21 babazwa uko bakoresha izo mbuga.
Hagaragajwe ko abana b’abakobwa bari mu myaka ya 11,12 na 13 bongereye inshuro bajya ku mbuga nkoranyambaga ariko kumva bishimiye ubuzima bwabo bikagabanura umunsi ku wundi, bikaba no ku bana b’abahungu bafite imyaka 14 na 15.
Byagaragaye ko iyo bageze ku myaka 19 gukoresha imbuga nkoranyambaga biriyongera cyane ko baba bageze no mu bihe byo kwigenga, baba bari muri kaminuza cyangwa bari gushaka imibereho.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abana bari mu bugimbi n’ubwangavu barangwa n’ihindagurika ry’umubiri ku bijyanye n’imisemburo n’ubundi buryo butandukanye bikajyana n’ihinduka na none ry’ibyo bakunda kureba.
Ubushakashatsi bwakozwe kandi ku mitekerereze y’abantu bwagaragaje ko abana b’ingimbi n’abangavu bakunda kuganira cyane n’abari mu kigero cyabo bashaka kumenya n’icyo abo bagenzi babo babatekerezaho cyane ko bakunda kuvugwa neza mu bijyanye n’imiterere yabo.
Ibi bikagaragaza ko kuvangurwa muri sosiyete hashingiye kucyo bari cyo cyangwa imyemerere yabo bibahungabanya cyane kuko baba basa n’abatengushywe bijyanye n’icyo bashakaga kurusha abari hejuru y’imyaka 25.
Izi mbuga nkoranyambaga zamaze kurema uburyo ingimbi n’abangavu bakiramo uko abantu babafata.
Nk’urugero iyo azishyizeho amashusho ye, umubare wabayakunze (likes) n’abayavuzeho bishobora kubabeshya ko ari ko bafatwa bikaba ibibazo iyo mibare itageze ku yo bifuza. Agahinda gatangira ubwo.
Iyo myitwarire kandi igirwamo uruhare n’udushya duhora kuri izo mbuga harimo imikino, amashusho ku mbuga ku buryo umuntu ashobora kumva yihagije adakeneye kuvugana n’abandi.
UBWANDITSI: umuringanews.com