U Burundi bugiye kohereza ingabo zabwo muri Congo


Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi yemeje ko kuwa 4 Werurwe 2023 u Burundi buzohereza ingabo muri gahunda yashyizweho n’abagaba b’ingabo bo muri EAC, mu nama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mutuku Mathuki, mu itangazo yasohoye yavuze ko “Ibihugu binyamurango byose bya EAC bizatanga Ingabo bizazohereza mu gihe cyemeranyijweho.”

Kugeza ubu Kenya ni yo imaze kohereza abasirikare bagera ku 1000 muri EACRF.

Inama yo muri Gashyantare yayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, igendeye ku y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yasabye impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano, imitwe yose yitwaje intwaro ikamanika amaboko.

Yanasabye impade zihanganye kugana inzira z’imishyikirano.

Iyo nama yanemenyije ku buryo umutwe wa M23 ugomba kuva mu birindiro wafashe, hagati ya 28 Gashyantare – 10 Werurwe 2023 ikava mu bice bya Kibumba, Rumangabo, Karenga Kilorirwe na Kitchanga, hagati ya tariki 13- 20 Werurwe ikava mu bice bya Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga, naho hagati ya 23-30 Werurwe, M23 ikava mu bice bya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.

Iyo nama ni na yo yemeje uduce tuzoherezwamo ingabo za EACRF, aho Ingabo z’u Burundi zigomba kujya mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

Ku rundi ruhande, hari impungenge ko uduce Ingabo z’u Burundi zigomba gukoreramo tukirimo M23, uretse utwa Kibumba na Rumangabo yamaze gusohokamo.

Inama y’abagaba b’ingabo yagaragaje ko hari indi mitwe myinshi ikomeje guteza umutekano muke irimo ADF, RED Tabara, FNL n’iyindi.

Iyo nama yasabye EACRF gukusanya amakuru kuri FDLR kuva ku wa 30 Werurwe kugeza ku wa 20 Mata 2023, azashingirwaho mu gukurikirana uyu mutwe.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment