Imyumvire yo kugendera kure yatiza umurindi SIDA ikomeje kwica abatari bake ku isi


Kwandura virusi itera SIDA kuri ubu ntibikiri nk’uko byari mu myaka 20 ishize, ariko ntibibujije ko SIDA ikiri ikibazo gikomeye gihangayikishije isi. Ku rwego rw’isi abasaga miliyoni 38,4 bafite virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho miliyoni 1,7 ni abana bari munsi y’imyaka 15, mu gihe 54% by’abafite virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu, abenshi ni abo muri Afurika y’ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye.

Ubushakashatsi bwakusanyije ibitekerezo by’inzobere ku bijyanye n’impamvu abantu barushaho kumva nabi iby’ubwandu bwa virusi SIDA kugeza aho iki cyorezo cyararika imbaga nyamwinshi hirya no hino ku isi.

Twabakusanirije imyumvire igera kuri ITATU idahwitse abantu bakomeje kumvamo SIDA nabi ariko igomba kwirindwa.

  1. Virusi itera SIDA ni nk’igihano cy’urupfu

“Iyo ufashe imiti neza ukayitangirira ku gihe, kuri ubu inzobere zagaragaje ko umuntu ufite virusi itera SIDA ashobora kubaho ubuzima bwose nk’ubwo yari kubaho atanduye.  Ibi byatangajwe n’inzobere mu ndwara z’ibyorezo Dr. Michael Horberg.

“Kuva mu mwaka w’1996, ubwo havumburwaga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA (ARV), umuntu ufite iyi virusi ntagishidikanya ko azabaho nk’ibisanzwe, ibi kandi ntibituma ahagarika imishinga ye kuko akomeza kubaho bisanzwe.” Ibi byongeweho na Dr. Amesh S. Adalja, wo muri kaminuza ya Pittsburgh.

  1. Umuntu wanduye virusi itera SIDA ntiyabyara umwana ngo abe muzima

Birashoboka cyane kuba umugore wanduye virusi itera SIDA yabyara umwana ntayandure kandi yaba nyina umubyaye na se bafite virusi itera SIDA.

Nubwo bitoroshye kwemeza uburyo virusi itera SIDA itava kuri nyina ngo igere ku mwana yaba amutwite, amubyara cyangwa amwonsa ariko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’abanyamerika (U.S Department of Health and Humana Services), bwerekanye ko  iriya miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ihabwa buri muntu iyo bakimupima bakayimusangamo ibi bigabanya ibyago byinshi byo kuba umubyeyi yanduza umwana we kandi nawe iyo avutse ashyirwa ku miti kugeza ku myaka 2, iyo bamupimye bakamenya uko ubuzima bwe buhagaze niba yaranduye cyangwa ari muzima, uretse ko iyi miti yatumye ibyago byo kwandura ku mwana bijya ku gipimo cyo hasi

  1. Hamwe n’iterambere virusi itera SIDA yacitse intege

“Abantu bakiri bato ntibagifite ubwoba bwo kwandura virusi iteye SIDA igihe cyose bishoye mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bitewe n’imyumvire ko aho ubuvuzi mu ikoranabuhanga by’umwihariko imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bakayitiranya n’imiti iyivura” Ibi byavuzwe na Dr.Adalja.

Iyi mico rero idasanzwe ituma abantu bakiri bato benshi bishora mu gukora imibonanao mpuzabitsinna igusha mu kaga imbaga y’abantu, aho abantu bamwe basigaye batanatinya no guhuza urugwiro n’abo bahuje igitsina byose bigakorwa nta gakingirizo.

“ibi byagezweho k’ubw’imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA, iyi miti ituma virusi ziguma ku kigero cyo hasi cyane, bityo ntizibashe kwangiza abasirikare barinda umubiri bityo umubiri ukarindwa igihe kirekire, ariko kugeza ubu SIDA nta muti igira nta n’urukingo.” Byavuzwe na Dr. Jimenez.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment