Rutsiro: Abarenga ibihumbi 13 ntibashobora kwivuriza kuri mituweli


Kugeza ubu mu karere ka Rutsiro hari abaturage barenga ibihumbi 13 badashobora kwivuriza kuri mituweli atari uko batazi akamaro kayo ngo babe barapinze kuyitanga ahubwo ari uko abenshi muri bo babuze ubushobozi.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, avuga ko umuryango wabashije kwishyura 75% by’umusanzu wa mituweli abawugize baba bemerewe kwivuza kugera tariki 31 Ukuboza.

Aya mabwiriza ni yo yagonze abarimo Ugiruwe Valens wo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ufite umuryango w’abantu batandatu, bivuze ko yagombaga gutanga umusanzu wa mituweli ungana n’ibihumbi 18Frw.

Ati “Nishyuye ibihumbi 9Frw andi ibihumbi 9Frw narayabuze, ndacyarimo kuyashakisha. Mfite impungenge z’uko byagenda igihe umwe mu bagize umuryango wanjye cyangwa njye yahura n’ikibazo cy’uburwayi”.

Nzabisigirande Stephano wo mu murenge wa Kivumu afite umuryango w’abantu 10. Ubusanzwe atanga neza kandi ku gihe umusanzu wa mituweli, magingo aya ibiraka yakoraga byo kumesera abakire no kubaterera ipasi ntabyo akibona.

Ati “Ubuyobozi bw’umudugudu bwaranyegereye bunsaba kuba ntanze igice ntanga ibihumbi 15Frw, ubajije n’abantu bose babikubwira ntabwo ndi mu bigande mu gutanga mitiweli n’ubu mbonye ahantu nkura ikiraka nahita nyitanga ariko narakibuze”.

Yakomeje avuga ko habonetse umugiraneza akamwishyurira asigaye yahera ubu yizigama make make umwaka wa mitiweli ukajya kurangira amaze kugwiza ay’umwaka utaha.

Aba baturage ibihumbi 13 bagombaga gutanga umusanzu wa mitiweli ungana na 48,762,000Frw, babashije gutanga 34,460,000Frw bivuze ko bakeneye 14,302,000Frw.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu baturage ibihumbi 390 batuye akarere ka Rutsiro abarenga 49% bari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe 24.4% bari mu bukene bukabije.

Hagendewe ku byiciro by’ubudehe abaturage ba Rutsiro bangana na 0,01%, ni ukuvuga ingo 12 mu ngo ibihumbi 90 nibo gusa bari mu cyiciro cya kane cy’ubudehe, 41% bari mu cyiciro cya gatatu , 40% bari mu kiciro cya kabiri, mu gihe abari mu cyiciro cya mbere ari 17,6%.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro Marie Chantal Musabyemariya, avuga ko abaturage b’akarere ka Rutsiro abenshi bamaze gusobanukirwa akamaro ka mituweli.

Ati “Dukomeje ubukangurambaga dufatanyije n’abafatanyabikorwa ariko hari nk’uwo ugeraho ugasanga akamaro ka mituweli arakumva, ikibazo ari amikoro make.”

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi kuva kuri 203/100.000, bakagera kuri 20/100.000 mu mwaka wa 2050. Ibi bigomba kugendana no kugabanya impfu z’abana ziri ku kigero cya 33/1000 zikagera munsi y’abana 18/1000 mu mwaka wa 2050.

 

 

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment