Kagitumba: Abana bata ishuri bakajya gukora imirimo y’amaboko n’ubucuruzi


Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda hari abana bakora imirimo ivunanye harimo nko kwikorera imizigo n’ubucuruzi bwo kwambutsa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi bicuruzwa bituruka muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Mutabazi John umaze imyaka 32 yigisha akaba umwe mu barimu ba Matimba Primary School  iherereye mu karere ka Nyagatare, avuga ko muri iki gihe gukurikirana umwana ku mwarimu bisigaye bigoye, cyane ko byabaye ubucuruzi, umwana yaza ku ishuri cyangwa ntaze umwarimu yigisha abo abonye, ubuzima bugakomeza.

Mutabazi avuga ko kera umwana yavaga mu rugo ajya ku ishuri, yaba atageze ku ishuri umubyeyi n’umwarimu umwigisha bakabimenya, yaba yasibye bikamenyekana ndetse mwarimu akabikurikirana. Ubu rero ngo biragoye kuko nta mwarimu ukigira ishuri rye ngo abashe gukurikirana buri mwana kugeza umwaka urangiye.

Uwimana Claudine, umwe mu bafite abana bataye ishuri bakajya gukora akazi ko kwikorera imizigo y’ubucuruzi butemewe buzwi nko gucora (kwambutsa ibicuruzwa binyuze mu nzira zitemewe bivuye mu kindi gihugu) avuga ko nyuma y’aho abana be bananiriwe gukomeza amashuri bagiye mu muhanda bakajya gushaka amafaranga, yemeza ko kubakuramo bitapfa kumworohera kuko bamaze kuhakunda cyane ko basigaye babona n’amafaranga bikorereye ku buryo nawe basigaye bamuzanira ibyo bahashye bakanamuha amafaranga.

Nyangezi Ejide umwe mu bana bataye ishuri bari ku mupaka avunga ko icyamuteye guta ishuri ari uko ababyeyi be bamutaye bajya muri Uganda bamusiga kwa nyirasenge abura ibikoresho by’ishuri.

Bamwe muri aba bana baba mu muhanda bavuga ko babiterwa n’ubukene buvuza ubuhuha bwugarije imiryango yabo  ndetse n’umwiryane muri imwe mu miryango utuma ababyeyi bamwe badakurikirana imibereho y’abana babo.

Benshi muri aba bana baba mu muhanda bashimangira ko impamvu nyamukuru  ibajyana muri ibi bikorwa  ari ubukene bwo mu miryango, amakimbirane y’abagize umuryango ndetse n’ibindi bibazo bijyanye no kuburana n’ababyeyi babo.

Icyo akarere ka Nyagatare gatangaza kuri iki kibazo

Umuyobozi wungurije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette yatangaje ko nubwo ubuyobozi bukora ibishoboka byose ngo abana bave ku muhanda, buri wese agomba kubigira ibye kugira ngo iki kibazo gicike burundu.

Ati “gufata ugafunga abana si cyo gisubizo kirambye kuko n’izo gereza ntizaboneka, ahubwo twe nk’inzego za Leta na mwe sosiyete sivile kimwe n’ababyeyi tugomba gukorera hamwe tukabanza kumenya igitera abana kujya ku muhanda, nyuma tukabishakira igisubizo kirambye twese nk’inzego dufatanije, aho kugira abo tubiharira kuko twese turerera tukanubakira u Rwanda rw’ejo kandi rwiza.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko inzego z’ibanze zifatanyije n’izishinzwe umutekano bo mu karere ka Nyagatare  bamaze gufata  abasanga 180, muri bo abamaze kugarurwa mu ishuri  ari 60 gusa abandi bakiganirizwa n’inzego z’ibanze kugira ngo igihebwe cy’amashuri cy’umwaka utaha kizagere nabo batangira ishuri nk’abandi.

Ati “Akarere ka Nyagatare  umubare w’abana baba mu muhanda ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi bitewe n’imitere y’aka karere yo guturana na Uganda , aho ababyeyi bamwe bambuka muri iki gihugu bashaka imibereho bakibagirwa inshingano zo kurera”.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko muri rusange buri kwezi bakora ibarura kugira ngo barebe imibare y’abanyeshuri basubiye mu mashuri ndetse hakanacukumburwa impamvu z’abatarasubirayo.

Yavuze ko muri rusange ibarura baheruka gukora mu mpera za Gashyantare 2021, ryagaragaje ko mu mashuri y’incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe abanza ari 5% ndetse n’ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro bose bakaba ari 5%.

Minisitiri yakomeje agira ati “Bigaragara ko tugifite abana benshi batasubiye mu ishuri, ndetse twagerageje no kureba impamvu yabyo […], hari abagiye bagira ikibazo cy’amafaranga ndetse n’ibikoresho by’ishuri, hari n’abagiye babura imyenda y’ishuri kubera igihe kinini twamaze tutiga hariho abagiye bayikorana ku buryo yangiritse, abana bamwe bakagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri badafite imyenda.”

“Ariko dufite n’icyiciro cy’abana benshi bagiye mu yindi mirimo irimo ubuhinzi ndetse n’iyo mu rugo, aho ngaha ndagira ngo inzego z’ibanze zidufashe kugira ngo ba bana na bo bagaruke mu ishuri […] kugera igihe kinini twamaze turi muri guma mu rugo abenshi binjiye muri iyo mirimo ku buryo kugaruka mu ishuri byananiranye.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko hari ikindi kibazo gikomeye cy’abana batewe inda ndetse n’abandi bashyingiwe imburagihe bityo bakaba batarasubiye mu mashuri.

Ati “Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’abana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ndetse hariho n’abashatse imburagihe. Izi ni zo mpamvu zateye iyi 5% y’abana batasubiye mu ishuri ariko natwe ntabwo twatereye aho turakomeza dushakishe.”

Minisiteri y’Uburezi yaburiye ababyeyi n’abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batarasubiye ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

Mu mashuri abanza abana b’abahungu ni bo bata amashuri cyane kurusha abakobwa, mu gihe abakobwa ari bo bata ishuri cyane mu mashuri yisumbuye, nk’uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje.

Impamvu mu mashuri abanza abahungu ari bo benshi kuri ubu ngo ni uko ababyeyi bahitamo kubajyana mu mirimo nk’ubucuruzi cyangwa kuragira amatungo.

Abakobwa mu mashuri yisumbuye umubare wabo wongerwa no guterwa inda bikabaviramo kureka ishuri ndetse n’imiryango ikabatererana, ari nabyo bituma berekeza iyo mu muhanda.

Ikibazo cyakemuka ariko cyaburiwe umuti

Mu mwaka wa 2016, ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga intara y’Iburengerazuba yagaragaje ko abayobozi ari bo bakwiye gufata iya mbere ngo abana barerwe neza binyuze mu muryango no mu ishuri. Yagize ati “Ibyangombwa byose birahari ariko ntabwo ndasobanukirwa impamvu abana badashaka kujya mu ishuri.

Ababyeyi bohereza abana babo mu mirimo itabakwiye, abarezi n’abandi bayobozi batagira icyo bakora ngo abana bataye ishuri barigarukemo bose bazabihanirwa”. Icyo gihe kandi perezida Kagame yabajije abayobozi b’akarere ka Rubavu yarimo impamvu amashuri yubakwa ariko abana ntibayajyemo.

 

 

INKURU YANDITSWE NA SAFI Emmanuel


IZINDI NKURU

Leave a Comment