Rwanda: Abana basaga 600 bibera mu mihanda


Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yatangaje ko 87% by’abana babaga ku muhanda basubijwe mu miryango, mu gihe abandi barenga 600 bakiwurimo ni ukuvuga 13%.

Mufulukye yavuze ko abana basubiye mu miryango biga bameze neza cyane ariko hari abandi 13% barimo 318 baba mu mihanda basubira mu miryango yabo, ni ukuvuga ngo ‘barara mu miryango ariko bakazinduka bajya mu mihanda’ n’abandi bangana na 368 barara mu mihanda.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, Mufulukye, yavuze ko kuba hari abana basubira mu mihanda byerekana icyuho mu kurera.

Yakomeje avuga ko nubwo abana bo ku muhanda bagabanyutse, hakiri byinshi byo gukora yaba mu miryango, mu buyobozi no mu baturage muri rusange kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu kuko hagati ya 10% na 20% by’abo bagorora bongera bagasubira mu buzererezi.

Ati “Ikibitera ni uko niba wa muntu wamufashije, hari ikintu cyamuteye kujya mu buzererezi, niba ari amakimbirane mu muryango usanga ‘ufashije wa mwana ariko ya makimbirane ntiwayakemuye, wa mwana yasubira muri wa muryango ugasanga ubuzima buramunaniye yongeye kwishakira aho yabonera amahoro kuruta mu muryango we”.

Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicollette, yavuze ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda imbaraga zijyamo ntabwo ari nyinshi cyane, akanenga uburyo abafatanyabikorwa mu kugikemura badahuza.

Icyakora avuga ko mu gukumira iki kibazo hashyizwemo imbaraga ku buryo uyu munsi abana bajya mu muhanda ari bake.

Ati “N’iyo urebye abana bashya bajya mu muhanda ntabwo ari benshi, ariko babandi bamaze igihe mu muhanda cyangwa babandi basubije mu muryango ariko batarabonye uburyo bw’igororamuco bufatika, ni bo bahita basubira mu muhanda”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko umuryango umwana aturukamo ari impamvu ikomeye ituma hari abajya mu muhanda.

Ati “Ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo za kibyeyi zo kurera abana. Hari bamwe mu babyeyi usanga bumva ko umwana kugira ngo arye agomba kubanza kugira icyo akora bakabasunikira mu bikorwa bishobora kubagiraho ingaruka”.

Yakomeje avuga ko ibindi bituma abana bajya mu muhanda ari amakimbirane yo mu ngo, ababana batarashakanye, ubushoreke n’ubuharike buvukamo abana badakurikiranwa, ababyeyi batoteza abana bakabaha ibihano by’indengakamere, ubusinzi, urugomo n’agakungu, ubukene bukabije no kutita ku bana.

Dr Murangira yasabye ababyeyi gusubirana inshingano zabo za kibyeyi, ubirenzeho agakurikiranwa.

 

 

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment