Barasabwa guhabwa ingurane z’imitungo yabo yari ibatunze


Abatuye mu murenge wa Rwaza, mu karere ka Musanze bavuga ko batazi iherezo ry’amafaranga yabo y’ingurane ku byangijwe n’umiyoboro uva ku rugomero rwa Mukungwa werekeza mu karere ka Nyabihu.

Uku kutishyurwa amafaranga y’ibyangijwe, bavuga ko byagize ingaruka ku mibereho yabo cyane ko ibikorwa byangijwe harimo ibyari bitunze imiryango yabo.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG) bwo bwavuze ko gutinda kw’ingurane ahanini bikomoka ku bibazo by’ubutaka bw’abazazihabwa.

Umuturage wo mu kagari ka Nyarubuye waganiriye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kutishyurirwa igihe byabagizeho ingaruka.

Ati “Iyi miyoboro ari Mukungwa-Nyabihu, ari Mukungwa-Kamira na Mukungwa-Janja, abaturage bamwe twarambuwe. Nkanjye kuri uyu muyoboro Mukungwa-Nyabihu nasenyewe Pepiniyeri, ntemerwa ibiti by’imitini byari bitunze umuryango wanjye. Nahombye agera kuri miliyoni eshatu, n’uyu munsi turabaza abari bashinzwe kutubarira bakavuga ko barangije akazi kabo.”

Ntikurerera Epiphanie nawe ari mu bafite imitungo yangijwe n’umwe muri iyi miyoboro, avuga ko hishyuwe abandi ariko we ntiyishyurwe.

Uwitwa Mukarubuga na we yasabye ko bakwishyurwa vuba kuko ngo hari n’abasenyewe inzu kuri ubu bakaba bakodesha.

Ati “Baratubariye tujya ku murenge turasinya bigeze igihe bamwe barayabona ariko twe ntitwayabona. Byatugizeho ingaruka kuko batwiciye imyaka, abandi babona amafaranga twe turayabura. Turasaba ko ubuyobozi bwatuvugira tukishyurwa, hari abasenyewe amazu bari mu bukode.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza,  yatangaje ko basabwe na REG gukora urutonde rw’abafitiwe ibirarane n’abafite imitungo yangijwe ariko ikaba itarabaruwe.

Yavuze ko uru rutonde rwamaze koherezwa, ibisigaye biri mu maboko ya REG.

Munyanziza Jasson uyobora Ishami rya REG rya Musanze, yavuze ko bamwe mu batarishyuwe ari abo ibyangombwa byabo by’imitungo byagaragayemo ibibazo.

Yabisobanuye agira ati “Urumva umuntu wangirijwe ibye bagicukura imyobo, dosiye ye ntabwo yakorerwa rimwe n’uwo byangiritse bamanika insinga. Ikibazo rero iyo babonye uwa mbere yishyuwe bumva ko bose bakabaye bishyurirwa rimwe.

Ikindi hari abo dusanga badafite ibyangomba, undi afite icyangombwa gihuriweho n’abantu benshi bisaba kukigabanyamo ibice, cyangwa se ugasanga hari udafite irangamuntu, undi nta konti yatanze. Ibi bituma ibyangombwa bisubira inyuma kugira ngo bikosorwe.”

Yijeje ko bazakomeza gukurikirana buri kibazo ku buryo biva mu nzira, abaturage bakishyurwa.

Uyu muturage avuga ko imitungo ye yangijwe ifite agaciro k’agera kuri miliyoni 3 Frw
Source:igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment