Hashyizweho uburyo bwo kubyaza amacupa ya plastic umusaruro habungwabungwa ibidukikije


Ministeri y’ibidukikije n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF batangije gahunda igamije gukusanya no kongera gutunganya amacupa ya plastiki akongera gukoreshwa indi mirimo harimo n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Iyi gahunda ndende iteganyijwe gutangizwa mu byumweru 2 biri imbere, igamije gukusanya aya macupa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Ntagengerwa Theoneste avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere iyi gahunda yo kwegeranya ibi bikoresho izahita itangirira i Kigali, ariko ikazagera mu gihugu hose kandi itange akazi ku bantu benshi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije Cyiza Beatrice, avuga ko n’ubwo u Rwanda rwashyizeho itegeko ribuza ikorwa n’ikoreshwa ry’amashashi n’ibindi  bikoresho bya plastike,ngo Leta yaje gusanga hari aho bitahita bishoboka ari na yo mpamvu hari ibicuruzwa bikemererwa kwinjira mu gihugu bipfunyitse muri plastike.

Yanemeje ko hashyizweho uburyo butuma ayo macupa yinjiye atazakomeza kwangiza ibidukikije.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment