Abatanga serivise z’ubwishingizi baranengwa


Bamwe mu badepite bagarutse ku kibazo cy’urwego rw’ubwishingizi rutemerera ihiganwa mu mitangire ya serivisi, bavuga ko abaguzi babura amahitamo kubera ishyirwaho ry’ibiciro rusange na serivisi zisa, zimwe zinubirwa ko ziba zikandamiza abaguzi.

Komisiyo y’ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, irasanga hari ikigomba gukorwa mu rwego rwo kuzamura uruhare rw’ubwishingizi mu bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage.

Ibi byavuzwe ubwo komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yagaragarizaga iyo nteko raporo yayo ku isesengura yakoreye raporo y’ibikorwa bya banki nkuru y’u Rwanda.

Iyi komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu isesengura yakoze yagarutse ahanini ku ngaruka z’icyorezo cya COVID19 ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki igenga urwego rw’imari n’agaciro k’ifaranga, kuba imishinga myinshi mu Rwanda ibarizwa mu cyiciro kitagenzurwa bigatuma imikoranire n’ibigo by’imari itihuta n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kwishyurana yihuse mu bihe bya vuba.

Aha perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko, avuga ko biterwa no kutagira udushya mu mitangire ya serivisi z’ubwishingizi bigatuma hajyaho serivisi zisa n’izigiraho kuramira ibyo bigo gusa mu rwego rwo kubirinda igihombo.

Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi ishimira ko ingamba zimwe na zimwe zagiye zishyirwaho na BNR, zafashijwe kongera amafaranga mu bigo by’imari binafasha kugabanya ikiguzi cy’inguzanyo ku bazaka muri banki ndetse hakaniyongeraho kwimakaza ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga bwafasha kumenyekanisha no kongera ubwitabire bw’abanyarwanda ibikorwa by’ubwishingizi na serivisi z’isoko ry’imari n’imigabane.

 

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment