Nyagatare: Bane bafashwe bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko hafashwe abantu bane mu bihe bitandukanye bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge, abandi bahungira mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati “Aba bantu bafashwe bagerageza kwinjiza mu gihugu urumogi, kanyanga, n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.”

Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ibiro 5 by’urumogi, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 40, Litiro 115 za kanyanga, amacupa 750 y’inzoga bita African Gin, n’amacupa 83 ya Zebra Gin.”

SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byagezweho biturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage, cyane cyane abatuye ku rugabano rw’u Rwanda na Uganda, aho abinjiza magendu n’abacuruza ibiyobyabwenge bakunze kunyura bakoresheje inzira zitemewe .

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment