Gusabwa ruswa y’igitsina ntibyamuciye intege ahubwo byamufashije gutera intambwe


Ishimwe  Sandra uzwi nka Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa uzwi muri sinema nyarwanda watinyutse guhishira ko yatswe ruswa y’igitsina kugira ngo abashe kwinjira muri uyu mwuga ngo ariko ibi byamuteye imbaraga kuri ubu akaba yashyize hanze filime ye bwite yise “umubi”.

Mu myaka 10 amaze muri uyu mwuga yashimye Imana yamufashije kurenga iyi mitego, ati “Ndabishimira Imana, byansabye kwihangana no kudashaka kwirukansa ibihe…erega bakunze kuvuga ko iyo ubuze ubwenge n’Imana ikureka, byansabaga kwihangana sinshake kwirukansa ibihe, nkizera ko hari aho nzagera igihe nyacyo kigeze.”

Filime ‘Umubi’ yakinwe mu gihe bya Guma mu Rugo. Uyu mukobwa avuga ko igitekerezo cyo gukina iyi filime cyaturutse kuri musaza we witwa Kevin Ganza Busigo, akaba imfura mu muryango wabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo iyi filime yamurikwaga, Kevin Ganza Busigo wanditse iyi filime akanayiyobora, yavuze ko bahisemo kuyikorana nk’umuryango kuko bari mu bihe bya Guma mu Rugo.

Ati “Mu gihe cya Guma mu Rugo, byadusabaga gutekereza cyane, rero nagize igitekerezo nandika filime Umubi, abakinnyi nari mfite bari abo mu rugo ndetse n’inshuti zacu za hafi zashoboraga kugera mu rugo.”

Iki gihe rero byasabye ko yifashisha abavandimwe be ndetse n’umubyeyi we cyane ko yari asanzwe abaziho ubushobozi mu gukina filime.

Uyu musore yakomeje avuga ko nyuma yo gukina iyi filime, we n’abavandimwe be bafitanye indi mishinga.

Filime ‘Umubi’ ya Ishimwe, ishingiye ku nkuru mpimbano y’umuryango ufite umubyeyi w’umugabo wayobotse inzira ya sekibi, agatanga n’umukobwa we waje kwitaba Imana mu buryo butunguranye.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment