Jabana: Abafite VIH SIDA bagizweho ingaruka na Covid-19 bagenewe ubufasha


Muri ibi bihe isi n’u Rwanda rudasigaye byibasiwe n’icyorezo cya Covid-19, inzego zinyuranye z’abaturage zagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, ariko bigeze ku bafite virusi itera SIDA batishoboye kandi bafata imiti biba ibindi biturutse ku kubura ibiribwa byanaboneka bikaba ari bike, bikaba byarabaye ikibazo gikomeye kuko iyo ufata imiti atabonye  ibiribwa nayo ubwayo iramuzahaza. 

Ibi byagarutsweho n’abagenerwabikorwa b’umuryango utari uwa leta wita ku mibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere  “Community Socio-Economic Development Initiatives CSDI” watewe inkunga na AHF Rwanda, ubwo bashyikirizwaga inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo kwirinda COVID-19, ku wa 17 Mata 2021.

Iyonkunga yagenewe ikigo nderabuzima cya Jabana ikaba izahabwa imiryango isaga 250, iba mu buzima bwihariye yagizweho n’ingaruka zikomeye na COVID-19.

Bamwe mu bagenerwabikorwa babwiye itangazamakuru ko ibihe bya COVID-19 by’umwihariko gahunda ya Guma mu rugo bitaboroheye, kuko batakaje akazi kari kabatunze, bityo kubona ubushobozi bwo kubona ibiribwa bibafaha guhangana n’imiti bitaboroheye.

Ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’ibyo kurwanya ikwirakwiza rya COVID-19 byatanzwe na CSDI byashyikirijwe Ikigo Nderabuzima cya Jabana 

Umwe muri bo ni umubyeyi ufite abana 5, agira ati “mu bihe bya Guma mu rugo akazi twakoraga karahagaze cyane cyane abakora mu tubari, ndetse n’ahandi. Byatugize ingaruka zikomeye cyane cyane abafata imiti igabanya ubukana. Iyo tubonye ibiribwa nk’ibi byongera kuturema kuko tugira imbaraga kandi n’imiti ntituzahaze.”

Undi mubyeyi w’umugabo yavuze ko iyo babonye inkunga y’ibiribwa birushaho kububaka no gushaka imibereho.

Ati “Umuntu wabonye ibiryo bihagije agira imbaraga, imiti ntishobora kumuhungabanya, ariko iyo ushonje ugafata n’imiti usanga ikurusha intege ntugire icyo wikorera. Ibiribwa duhawe bigiye kutugaruramo imbaraga turusheho gukora ibizadutunga mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Jabana, Mukamana Josiane, ashima CSDI uburyo ikomeje kubafasha kwita ku miryango ibaho mu buzima bwihariye yahuye n’ingaruka zikomeye za COVID-19. Avuga ko bibafasha mu mibereho cyane cyane abasanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Agira ati “Koko kuba ufata imiti igabanya ubukana, bisaba kuba unafata indyo yuzuye kandi ihagije. Iyo rero hari ikibazo cy’ibiribwa, usanga abanyantege nke imiti itaborohera. Kubona rero ubaha ibiribwa biduha natwe imbaraga. Tubakurikirana dufatanyije n’abajyanama b’urungano, ku buryo ugize ikibazo duhita dutabara.”

Rusanganwa Leon Pierre, Umuyobozi wa CSDI avuga ko COVID-19 yabunguye ubumenyi bwo kwita ku mibereho no kwizigamira 

Rusanganwa Leon Pierre, Umuyobozi wa CSDI, avuga ko inkunga batanze irimo ibiribwa igamije gufasha abagenerwabikorwa mu mibereho yabo ariko kandi inabafasha kugira imbaraga zo gukora indi mirimo ibateza imbere. Avuga kandi ko babahaye n’ibikoresho by’isuku n’ibibafasha kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19. Ariko kandi hari n’imiryango igomba guhabwa ubwisungane mu kwivuza ku bufatanye n’Umurenge wa Jabana. Yongeraho ko ibihe bya COVID-19 byabunguye byinshi.

Agira ati “Ntitwungutse ibintu duha abaturage gusa, ahubwo twungutse n’ubumenyi. Abo dukorana bamenye kwizigamira no gufashanya n’ubwo bakomwe mu nkokora n’ibi bihe. Ikindi ni uko bazi ko kujya kwa muganga atari ngombwa ko bakubwiriza ahubwo ugomba kumva ko ari ngombwa kumenya uko ubuzimaa bwawe buhagaze…”

Dr. Brenda Gatera, Umuyobozi wa gahunda za AHF Rwanda, ashimira CSDI kugira umutima wo kuzamura imibereho y’abaturage, no kubigisha kumenya kwita ku buzima bwabo no kwizigamira.

Agira ati “Mukomeze muri uwo muvuduko tugere ku bantu benshi ariko uwo tugezeho wese bimuhindura ku mibereho n’ubwenge. Kwigira nibyo bizamura abaturage n’igihugu. Ni byiza ko tugira ubumuntu tugafasha abari mu bihe bigoranye, n’ubwo ntawe ingaruka za COVID-19 zitagezeho.”

Dr. Brenda Gatera, Umuyobozi wa gahunga za AHF Rwanda, ashimira CSDI kugira umutima wo kuzamura imibereho y’abaturage, no kubigisha kumenya kwita ku buzima bwabo no kwizigamira 

CSDI yatanze inkunga y’ibiribwa birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, ifu y’igikoma, isukari, amavuta yo guteka. Yanatanze kandi ibikoresho by’isuku n’ibyo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19. Umushinga wo gufasha iyo miryango 250 igizwe n’abantu basaga 1300, uzatwara amadolari ya Amerika 16000, batewemo inkunga na AHF Rwanda.

Ikigo nderabuzima cya Jabana gifite abantu basaga 900 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, muri bo abagera kuri 500 bafite ibibazo by’imibereho ku buryo bakeneye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment