73 bari bacumbitse muri “One Dollar Campaign” bagiye gusezererwa


Abana bagizwe imfubyi na Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign, bagera kuri 73 bagiye gusezererwa muri ayo macumbi bajye kwibeshaho mu buzima bwo hanze.

Hari hashize imyaka isaga itanu abana b’imfubyi basaga 100 bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign Complex, iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo.

Igikorwa cyo kubasezerera giteganyijwe kuri uyu wa 8 Kamena 2019, nyuma y’icyumweru bari bamaze mu Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera, aho baganirijwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, inzobere mu bijyanye no kwihangira imirimo n’abandi.

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), Muneza Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abagiye gusezererwa ari bamwe muri aba bana.

Ati “Abagiye gusezererwa ni abarangije amashuri, muri bo hari abafite akazi ku buryo bashobora kwibeshaho, abandi batagafite bazafashwa kwihangira imirimo bahabwe n’iby’ibanze byo kubafasha kwibeshaho”.

Yakomeje avuga ko abo bagiye gusohoka harimo gutegurwa uburyo bw’imishinga ibyara inyungu izabafasha bakabona uko bibeshaho bakabasha gushobora ubuzima bwo hanze.

Ati “Tumaze icyumweru i Nkumba baganirizwa kuko urumva abantu tumaranye hafi imyaka itanu hari ubuzima bwo hanze batazi, niyo mpamvu byabaye ngombwa ko babanza gutegurwa kandi tuzakomeza no kubaba hafi. Abagiye gusezererwa ku ikubitiro ni 73 barangije amashuri.”

Muneza yakomeje avuga ko abazasigara muri iyi nyubako bagera kuri 52 ari abatararangiza amashuri, hakaziyongeraho n’abandi bana b’imfubyi b’abanyeshuri bacitse ku icumu batari bafite aho kuba kugeza ubu.

Mu mwaka wa 2017 hari amakuru yavugaga ko inyubako ya One Dollar Campaign yaba ishobora kuzagirwa Hotel, icyo gihe AERG yabeshyuje iyi nkuru ivuga ko ari igihuha.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako iri mu maboko ya AERG, ariyo igena ibijyanye n’imikoreshereze yayo.

Ati “Iriya nzu ni umutungo wa AERG niyo igena ibijyanye n’imikoreshereze yayo ni nayo izagena icyo izakoreshwa umunsi bariya bana bose bazaba barangije amashuri bageze ku rwego rwo kwigira. Icyo Leta ikora ni ukubafasha kwinjira mu buzima busanzwe bagahabwa iby’ibanze mu buzima.”

Muneza yashimangiye ko “Umunsi abana b’abanyeshuri bagizwe imfubyi na jenoside yakorewe Abatutsi bazaba bafite aho kuba, nibwo hazatekerezwa ikindi twakoresha iriya nyubako ariko ubungubu nakubwira ko nta gitekerezo gihari cyo kuyigira hotel.”

Biteganyijwe ko abana bamaze guhabwa amafaranga yo kubafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe bari buhite basezererwa kuri uyu wa 8 Kamena 2019, abandi batarahabwa ibibafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe bakaba bagumye muri iyi nyubako.

Inyubako y’umushinga wa One Dollar campaign yatangiye kubakwa mu mwaka 2010, yuzura mu mwaka wa 2014, umushinga wo kuyubaka wagombaga gutwara miliyari eshanu. Igizwe n’ibyumba 48 byo kuraramo, bine by’ubuyobozi, inzu y’inama, aho gutekera, ubwogero n’ubwiherero.

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment