45% mu Karere ka Karongi batuye habi –Mayor Ndayisaba


Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yatangaje ko Akarere ayoboye 45%  by’aho abaturage  batuye  ari habi, ni ukuvuga ko hashobora kwibasirwa  n’ibiza  isaha ku yindi, abantu bagera ku 1769 bo muri aka Karere bakaba bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi bikaba byaranemejwe n’abatuye mu Mirenge inyuranye  y’aka Karere,  ubwo  umuringanews yabasuraga tugasanga hari ababuze ababo kubera ibiza, abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’abo amazi yatwariye imyaka ikagenda.

kubera gutura habi ibiza byakukumbye umusozi

Umwe muri abo baturage ni uwo mu Kagali ka Rubazo, Umurenge wa Rwankuba Dominiko Twagirayezu, watangaje ko ibiza byatwaye ubuzima bw’abavandimwe be babiri ndetse na baramu be babiri hamwe n’abana babo, kuri bo bagwiriwe n’ishyano.

Undi mutangabuhamya w’ibibazo byakuruwe n’ibiza utuye mu Murenge wa Bwishyura, mu Mudugudu wa Birembo, Akagali ka Nyarusazi, Mukarubibi, yatangaje ko inzu ye yasenyutse kubera ibiza, yatangaje ko byamugoye cyane, aho yagize ati “ njye ndi umupfakazi, nagize ibyago inzu yanjye iragwa, narwanye no kurundarunda akandi ariko byansize iheruheru”.

Undi utuye mu Murenge wa Gitesi, Akagali ka Gasharu, Ntimba Azariya yatangaje ko imvura yabakururiye ibibazo byinshi. Ati “imvura yaraje idutwarira imyaka biba birarangiye,  hagiye ibishyimbo, ibijumba, imyumbati, urutoki ndetse n’umurima byari birimo. Muri iyi minsi turashonje cyane kubera ibiza byadutwariye imyaka.

Nubwo bimeze gutya ariko Umuyobozi w’aka Karere ka Karongi wanatangaje ko 45% by’abaturage ayoboye batuye ahabi hashobora kwibasirwa n’ibiza isaha ku yindi, hari inama yahaye abaturage ayoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois

Uyu muyozi w’Akarere yatangaje ko bakomeje gukangurira abaturage kwirinda amanegeka, yagize ati “dukomeje gushishikariza abaturage bose kuva mu manegeka n’ahantu habi hose dukurikije ibyo twahuye nabyo, dukurikije inkangu, aho imisozi yagiye yiyasa, kuko hashobora guteza ibibazo imiryango yabo n’imitungo yabo ndetse n’ubuzima bukaba bwahazimirira”.

Yanibukije abaturage guca amaterase, kugira  imirwanyasuri, gutera ibiti, kwirinda guhinga ku nkengero z’imigezi kugirango amazi adatwara imyaka yabo, gufata amazi yo ku mazu ndetse no gucukura ibyobo bifata amazi, kugira ngo hirindwe amazi yatera inkangu ndetse n’ibindi biza.

 

NIKUZE  NKUSI  DIANE


IZINDI NKURU

Leave a Comment