Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatumyeho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe n’uwa Sena, Jean-Michel Sama Lukonde ngo bategure inteko rusange idasanzwe yiga ku ifatwa rya Goma. Ibi bibaye nyuma y’aho kuwa 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wafashe Goma. Radio Okapi yanditse ko bitewe n’uburemere bw’ibiri ku murongo w’ibyigwa, inteko rusange idasanzwe iterana kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025 iba mu muhezo. Umwanditsi w’umutwe w’Abadepite, Jacques Djoli, yavuze ko inteko rusange igamije kureba uburyo…
SOMA INKURUYear: 2025
Cristiano Yihanangirije abagereranya ibidahuye
Rutahizamu Cristiano Ronaldo uzuzuza imyaka 4 ejo tariki 5 Gashyantare 2025, yatwaye Ballon d’Or inshuro eshanu, aba Umukinnyi mwiza wa FIFA ku Isi inshuro eshanu ndetse aba n’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka i Burayi inshuro enye n’ibindi byinshi, yihanangirije abagereranya ibidahuye. Igihangage mu mupira w’amaguru ku isi, umunya Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje ko Shampiyona ya Arabie Saoudite ikomeye ndetse inaruta iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaboneyeho kunenga abagereranya izi shampiyona. Ati “Abantu bavuga badashyizemo ubwenge kandi bibaho, iyo abantu batazi ibyo bavuga akenshi baravuga cyane. Hari…
SOMA INKURUIkihishe inyuma y’ihagarikwa ry’imirwano ku ruhande rwa M23
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu 3 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 watangaje watangaje ko wafashe agahenge mu rwego rwo korohereza abakeneye ubutabazi kugira ngo babuhabwe. Ako gahenge kakaba gatangira none tariki ya 4 Gashyantare 2025 Uyu mutwe wasohoye itangazo rigira riti: “Ihuriro rya AFC/M23 riramenyesha ko bitewe n’ingaruka z’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage, itangaje ibihe by’agahenge bitangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, kubera impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.” Iri huriro kandi ryakomeje gusaba ko Ingabo za SADC ziri muri RDC ko zahava kuko ubutumwa zarimo butagifite agaciro. M23 yamaganye…
SOMA INKURUUwari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze yatawe muri yombi hamwe n’umugabo we
Uwingabiye Delphine, umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umugabo we Rwarinda Theogene nyuma yo gukurikiranwaho kwaka no kwakira ruswa ndetse n’ubufatanyacyaha. Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatagaje ko rwafunze uyu mucamanza nyuma yo kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko mu gihe umugabo we akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kuba icyitso muri icyo cyaha. Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo…
SOMA INKURUU Rwanda rwanyomoje rwivuye inyuma ibyatangajwe na SADC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hari ibintu byatangajwe n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) u Rwanda rudashobora kwihanganira aho uwo muryango washinje Ingabo z’u Rwanda kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yagarutse ku byatangajwe na SADC mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b’ibihugu biyigize. Umwanzuro wa kane w’iyo nama yateranye ku wa 31 Mutarama 2025, uragira uti “Inama yakiriye raporo y’ibibazo by’umutekano muke byubuye mu Burasirazuba bwa RDC, yanamenyeshejwe n’amakuru ateye impungenge y’ibitero by’umutwe…
SOMA INKURUClimate Change and Albinism: The Struggles of People with Albinism in Rwanda
As the climate continues to change, populations living with albinism in Rwanda disproportionately feel its effects. Albinism is a genetic condition that results in the absence of melanin in the skin, hair, and eyes, making individuals with albinism extremely sensitive to the harmful effects of the sun. As a result, they face an increased risk of skin cancer, which has become one of the most serious health concerns for them. In Rwanda, the negative effects of climate change, with rising temperatures and intense sun exposure making their lives even harder,…
SOMA INKURUHarateganywa impinduka zinyuranye muri serivise z’ubuzima
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko bitarenze tariki 1 Nyakanga 2025,mu rwego rw’ubuzima hagiye kubamo impinduka zinyuranye hagamijwe gutanga serivise y’ubuzima inoze. Muri izo mpinduka harimo kuba amavuriro y’ibanze arimo ibigo nderabuzima ndetse na Poste de santé bigiye kujya byishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi mbere yo gutanga serivisi, bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa. Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kwishyura mbere bigiyeho mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amikoro, bikunze kugaragara muri aya mavuriro kuko uburyo busanzwe bukoreshwa bwo kwishyurwa nyuma budindiza serivisi zitangirwa, kuko yakoreshaga amafaranga make na yo agatinda kubageraho. At:…
SOMA INKURUUmugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR yishwe
Abinyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.” Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gace ka Kasengezi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Mutarama 2025. Gen Maj Cirimwami yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe…
SOMA INKURUUrukiko rwateye utwatsi iteka rya Trump ku bana b’abanyamahanga bavukira muri Amerika
Perezida Donald Trump akijya ku butegetsi yasinye amateka menshi arimo n’irihindura uburyo abana bahabwa ubwenegihugu ariko icyemezo cy’urukiko cyafashe gahunda yo guhagarika iteka rya Trump mu gihe cy’iminsi 14, nyuma y’urubanza hakazafatwa ikindi gishobora kurihagarika by’igihe kirekire cyangwa rigakomeza gukurikizwa. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko Urwego rw’Ubutabera rwa Amerika rushyigikiye icyifuzo cya Trump ndetse rwiteguye kugisobanura neza kuko gikurikije amategeko yose. Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu bihugu biha abana bahavukiye ubwenegihugu nubwo ababyeyi babo baba batabufite. Kuva mu 1868, Itegeko Nshinga rya Amerika riteganya ko umwana wese…
SOMA INKURUClimate Change and Malnutrition: A Growing Crisis for Stunted Growth in Rwanda
Rwanda, known as the “Land of a Thousand Hills,” is facing an alarming crisis as climate change intensifies its impact on agriculture, food security, and ultimately, the growth and development of children. Stunting, a condition where children fail to grow to their full potential due to malnutrition, has long been a challenge in the country. However, with changing weather patterns, the crisis is escalating, affecting the future of a generation. The effects of climate change on agriculture have led to reduced crop yields, erratic rainfall, and food shortages directly contributing…
SOMA INKURU