Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 tariki 3 Mata 2025, kivuga ku gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje uko imyiteguro ihagaze ndetse n’impinduka nyinshi zizabaho. Yatangaje ko mu cyumweru cyiIcyunamo hazatangwa ikiganiro 1 tariki 7 Mata 2025 ko ariko nta bindi bikorwa bidasanzwe bizabaho dore ko hari hamenyerewe ibiganiro buri munsi hirya no hino mu midugudu. Minisitiri Bizimana yagize: “Twashyizemo ikiganiro kimwe gusa kizaba ku wa 7 Mata 2025 mu gitondo. Kizaba ari ikiganiro…
SOMA INKURU