Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hari ibintu byatangajwe n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) u Rwanda rudashobora kwihanganira aho uwo muryango washinje Ingabo z’u Rwanda kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yagarutse ku byatangajwe na SADC mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b’ibihugu biyigize. Umwanzuro wa kane w’iyo nama yateranye ku wa 31 Mutarama 2025, uragira uti “Inama yakiriye raporo y’ibibazo by’umutekano muke byubuye mu Burasirazuba bwa RDC, yanamenyeshejwe n’amakuru ateye impungenge y’ibitero by’umutwe…
SOMA INKURU