Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024, igaragaza ko amakuru ayikubiyemo yabonetse binyuze mu bufatanye n’ingabo za MONUSCO, FARDC n’ahandi mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Congo. MONUSCO isanzwe ifite ubutumwa bwo kurinda abasivili mu Burasirazuba bwa RDC yageze aho yifatanya na Leta y’iki gihugu, iha intwaro n’ibindi bikoresho FARDC n’imitwe bafatanya kurwana irimo FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, abacancuro, ingabo z’u Burundi, iza SAMIRDC n’indi mitwe. Ubufatanye bw’impande zombi butuma amakuru impuguke za Loni zavanye muri MONUSCO atakwizerwa kubera uruhare uyu mutwe…
SOMA INKURUDay: January 13, 2025
Umubano w’u Rwanda na Ethiopia ukomeje gushinga imizi
Nyuma y’amasezerano anyuranye hagati y’u Rwanda na Ethiopia, kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopia, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe, baganira ku mubano w’impande zombi. U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye, mu nzego zirimo ibya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari. U Rwanda na Ethiopia bifitanye amasezerano kandi y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi. Amasezerano…
SOMA INKURUAmagaju FC yakoze mu ijisho APR FC
Mu mukino watangiye uryoheye ijisho mu gihe cya mbere, aho ku ruhande rw’Amagaju FC Useni Kiza Seraphin yagerageje gushimisha abari muri Stade, ku ruhande rwa APR FC Dauda Yussif Seif nawe ari nako ashimisha abafana, ariko byarangiye ku nshuro Amagaju akoze mu ijisho abafana ba APR FC. Ibi bikaba byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, aho ikipe y’Amagaju FC yatsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, akora amateka wo kuyitsinda bwa mbere. Umunya-Ghana Dauda Yussif ku munota wa 32,…
SOMA INKURU