Urujya n’uruza ruri hejuru rw’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rutuma haba ubwiganze bw’ubucuruzi bw’utubari n’amacumbi, ari nayo ntandaro y’abakobwa baza kuhashakira amaramuko bakisanga mu buraya, bamwe bemeza ko babushorwamo, ari naho abatari bake bandurira virusi itera SIDA bakaba batabaza inzego z’ubuzima. Kuba Rubavu ufite umubare uri hejuru w’abafite virusi itera SIDA, byashimangiwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, watangaje ko uretse virusi itera SIDA aka karere gakunze kwibasirwa n’ibyorezo cyane, akaba yatanze n’urugero rw’icyerezo cya “MPOX” ko ariho umuntu wa mbere wanduye yagaragaye. Twinjiriza abakire amafaranga iyo twicuruje…
SOMA INKURU