Umunsi nyirizina wo Kwita Izina wamenyekanye, dore impamvu y’uyu munsi


Itariki izaberaho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingangi 2024 yatangajwe  n’ Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, “RDB”, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20 uzaba tariki 18 Ukwakira 2024, ukazabera nk’ibisanzwe mu Kinigi hafi ya Pariki y’Ibirunga.

Mu mwaka wa 2005 nibwo u Rwanda rwatangaje ishyirwaho ry’uyu muhango wo “Kwita Izina” nk’igikorwa cya buri mwaka.

Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.

Kuva iyi gahunda yo Kwita Izina yatangira nibura miliyari z’amafaranga y’u Rwanda zisaga 10  yakoreshejwe mu mishinga irenga 1000 ishingiye ku baturage baturiye Pariki y’Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura.

Cyane ko intego nyamukuru y’iyi gahunda akaba ari ukwishimira iterambere ry’abaturiye iyi parike y’Ibirunga,  kubungabunga ubuzima bw’ingagi ndetse no gushimira abazitaho buri munsi.

Kuri hakaba haratangijwegahunda  yo kongera ubuso bw’ishyamba ingagi zibaho, aho buzongerwaho hegitari 6,620 zingana na 23% by’ubwari busanzwe.

 

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.