Byemejwe ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 2 bafite icyorezo cya “Monkeypox” kizwi mu kinyarwanda nk’indwara y’ubushita bw’inkende.
Iyi ndwara ije nyuma y’icyorezo cya Covid-19 yibasiye isi yose ikica abatari bacye ndetse ikanateza ibibazo by’ubukungu n’u Rwanda rudasigaye.
Iby’iyi ndwara ya Monkeypox mu Rwanda bikaba byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima “RBC”, cyatangaje ko iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yagaraye ku bantu bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” hamwe mu hibasiwe n’iyi ndwara cyane.
Kuva mu mwaka wa 2022 nibwo hirya no hino ku Isi hagaragaye abantu basaga ibihumbi 100 bibasiwe nayo, by’umwihariko muri Afurika, igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiza imbere, aho kuva umwaka wa 2024 watangira yibasiye abantu ibihumbi 11, ihitana abagera kuri 445.
Monkepox ni ndwara ki?
Indwara ya Monkeypox iterwa na virusi ya monkeypox, yo mu bwoko bumwe na virusi itera ubushita, nubwo yo idakaze cyane nk’ubushita.
Iyi virusi ikaba ikomeje gukwirakwira ku isi mu buryo budasanzwe.
Uwanduye Monkeypox agaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 19.
Ubwandu bwa Monkeypox bukaba bushobora kwandura mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana, gusuhuzanya, ni muri urwo rwego uwo ari we wese wayanduye akwiye kwifata no kwirinda kwanduza abandi binyuze muri buriya buryo bwatangajwe.
Ibiranga uwanduye Monkeypox harimo guhinda umuriro, kurwara umutwe, kubyimba, kubabara imitsi no kunanirwa cyane, kugira ibiheri bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima hamwe no kubabuka ku mubiri cyane cyane mu maso, ku biganza no ku birenge.
Icyo RBC isaba abaturarwanda
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yatangaje ko ababonetse ari abantu 2, umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko aba bombi byagaragaye ko bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abaturarwanda basabwe gufata ingamba zikomeye zirimo kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune.
Dr Rwagasore yasabye abaturarwanda kwitwararika ko nubwo iyi ndwara idakunze guhitana abantu cyane, izahaza uyirwaye.
Uruhare rwa UNICEF mu kurwanya icyorezo cya Monkepox mu Rwanda
Mu mwaka wa 2022, ubwo iyi ndwara yagaragaraga cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, UNICEF yari yashyize hanze zimwe mu ngamba zo kuyirwanya no kuyikumira harimo gukorana na leta itanga inkunga hagendeye ku bikenewe.
Iki gihe hari hatangajwe ko ubutumwa bwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Monkepox ndetse n’uburyo bwifashishwa mu bukangurambaga byamaze gutegurwa ku kunga ya UNICEF.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane