Ibyo ikiganiro cya Perezida Kagama na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Keir Starmer cyibanzeho


Ibiro by’umukuru w’igihugu “Village Urugwiro”, byatangaje ko kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer bahuriye i Paris mu Bufaransa, aho bagiye mu muhango wo gutangiza imikino ya Olempike, bagirana ikiganiro.

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame na Starmer bavuganje ku bijyanye n’ubucuruzi, siporo, ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije. “Uyu munsi i Paris, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza baganiriye ku bushake buhuriweho bwo gukomeza ubufatanye butanga umusaruro, mu bucuruzi, siporo, ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije.”

I Paris, Perezida Kagame yanahuye n’abandi bayobozi barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, baganira ku bufatanye buri hagati y’iki gihugu n’iri Shyirahamwe mu guteza imbere uyu mukino.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nyakanga, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi. Bose bakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 200 byo ku migabane yose bifite abakinnyi bitabiriye Imikino Olimpike. Ruhagarariwe mu mikino irimo uw’amagare, gusiganwa n’amaguru, koga no kurwanisha inkota.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.