Rubavu: Imbogamizi ku mahirwe ahabwa ‘’Indangamirwa’’ yo kwirinda virusi itera Sida


Rubavu ni akarere gahana imbibe n’umujyi wa Goma wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kakaba karangwa n’uburanga bunyuranye, ibi bikaba byongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ari nako abakora uburaya biyongera. Kuba hateye gutya, inzego z’ubuzima zashyizeho uburyo bwizewe “PrEP” bufasha abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kutandura virusi itera SIDA ku gipimo cya 99%. Magingo aya, hari abatabikozwa barimo n’abakorwa umwuga w’uburaya bakunze kwita ‘’Indangamirwa’’.

Umuti uzwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2015, ko ukora neza mu kurinda abantu kwandura HIV ndetse no kugabanya ubukana ku bayisanganywe.

PrEP ikozwe mu binini bikoreshwa mbere y’uko umuntu akorana imibonano mpuzabitsina n’undi ufite virusi itera SIDA.

Imikorere ya PrEP, ni ukugabanya ibyago byo kwandurira virusi itera SIDA mu mibonano mpuzabitsina ku gipimo cya 99% iyo wafashwe neza nk’uko amabwiriza abivuga.

Icyakora hagaragazwa ko mu gihe uwo muti udafashwe neza nk’uko amabwiriza abiteganya nta kamaro ugirira uwawukoresheje.

Hasobanurwa ko uwo muti ushobobora kurinda byuzuye uwawukoresheje nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, hashize iminsi 21 awufata buri munsi .

Ku rundi ruhande ariko, abashakashatsi bavuga ko nubwo umuti wa PrEP urinda umuntu kuba yakwandurira HIV mu mibonano mpuzabitsina, ntibikuraho ko akwiye gukoresha agakingirizo. Impamvu ni uko kazamurinda kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zinyuranye.

Hari abadakozwa ibyo gukoresha PrEP

Kayitesi (ni izina twamuhaye), atuye mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, akaba umubyeyi w’abana 4, uvuga ko yinjiye mu buraya nyuma yo gutabwa n’umugabo we mu nzu y’ubukode, amafaranga bari barizigamiye akayajyana mu ndaya. A,tangaza ko atazi uko ahagaze,  ari nayo mpamvu atajya muri iriya gahunda yo kubafasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA izwi nka “PrEP”.

Agira ati “Njyewe inshuro nyinshi abagabo bansanga mu nzira bakansambanya ku ngufu, hakabaho n’abanga gukoresha agakingirizo. Hari ubwo ujyana n’umugabo mwumvikanye ko akoresha agakingirizo, yarangiza agakorera aho kandi  sinabyanga kuko mba nkeneye amafaranga yo gufasha abana. Ibi byose bituma nishyiramo ko harinda Imana, bigatuma ibyo kujya kwa muganga numva bitandeba”.

Kayitesi atangaza ko uretse we, hari bagenzi be benshi bakora uburaya aziranye na bo batitabira gahunda yo gufata imiti ibarinda kwandura virusi itera SIDA, ngo kuko abenshi usanga barihebye, harimo ababa bamaze imyaka irenga 10 mu buraya bataripimisha virusi itera SIDA.

Ufite izina rya Uwase atangaza ko ari iry’uburaya, utuye mu murenge wa Nyamyumba, mu karere ka Rubavu, atangaza ko nyuma yo gupfakara yahise yinjira mu buraya ndetse akaba afite ishyirahamwe abarizwamo ry’Indangamirwa. Atangaza ko bagira imbogamizi mu gufata iyo miti.

Agira ati “Ntiwajya gufata imiti ikurinda kwandura virusi itera SIDA waraye mu muhanda, ubundi utariye. Iriya ni imiti yo gufatwa n’indaya zikize, ariko twe tukirara mu mihanda dutegereje abagabo ntibyadushobokera”.

Ikibazo ni abadakora uburaya nk’umwuga!

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Oreste Tuganeyezu atangaza ko mu itsinda ry’abakora uburaya bakoze amashyirahamwe bo bitabira uburyo bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ko ahubwo imbogamizi mu kwitabira iyi gahunda iboneka mu bakora uburaya batari mu mashyirahamwe.

Agira ati “Abatari mu mashyirahamwe cyangwa abatabikora mu buryo bwa kinyamwunga nibo bagifite imbogamizi mu gukoresha PrEP, ariko abari mu mashyirahamwe barabyitabira ndetse banakora ubukangurambaga hagati yabo”.

Dr Oreste atangaza ko nta byinshi bisabwa kugira ngo ukora uburaya ahabwe PrEP, ko asabwa kuba akora uburaya kandi akurikiza amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi.

Avuga ko bafite abafatanyabikorwa babisobanukiwe cyane babibafashamo ndetse banafite umwihariko wabo kuko bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA, bakaba bitabwaho byihariye, bagahabwa PrEP mu buryo buhoraho, bagakurikiranwa umunsi ku munsi.

Impanuro ku binangiye

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique atangaza ko nk’akarere bigisha indaya kugira ngo bave mu mwuga wo kwishora mu byago byinshi by’ubuzima, ariko akaba akebura ababukora ko batagomba kugira ipfunwe mu kwitabira gahunda zibafasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA.

Agira ati “Nta mpamvu yo kugira ipfunwe ryo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, kuko ipfunwe ntirimugeraho we wenyine, rigera no ku bandi harimo n’umuryango we ndetse no ku buzima bwe, akaba yakwanduriramo virusi itera SIDA, bikamugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose.”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwa Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu butangaza ko gahunda yo gukoresha imiti ya PrEP yitabiriwe n’ amashyirahamwe 56 yibumbiyemo abakora uburaya bagera kuri 3620. Ubu bwitabire buri hasi ugereranyine n’abakorera umwuga w’uburaya muri aka karere basaga 7 000, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.