Nyamasheke: Aracyekwaho gukorera icyaha cy’iyicarubozo umugore we


Tariki ya 1 Kamena 2024, ni bwo bivugwa ko Munyandekwe utuye mu mudugudu wa Kanombe, akagari ka Kagarama, mu murenge wa Mahembe yafashe umugore we amubohesha imigozi ya pulasitiki amaguru n’amaboko, amufungirana mu cyumba n’idirishya ryacyo arifungisha imisumari ku buryo ridashobora gufungurwa.

Aya makuru yagiye hanze ubwo umuturanyi w’uru rugo yabazaga umwe mu bana babo aho nyina yagiye akamusubiza ko papa wabo yamuboshye akamufungirana mu cyumba kimwe mu nzu yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko Munyandekwe Elisha w’imyaka 47 yatawe muri yombi tariki 5 Kamena 2024, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mugabo yahambiriye umugore we amaguru n’amaboko.

Ati “Yatawe muri yombi kugira ngo tumenye icyari cyatumye amukingirana mu nzu aziritse amaguru n’amaboko.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugore wafungiranywe mu buryo bubi yari afite uburwayi bwo mu mutwe umugabo amuhambira agira ngo atamucika.

Ati “Umugore yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ubwo nyine kumuzirika kwari ukugira ngo atamucika ariko kubera ko yabikoze mu buryo butari bwo, atamenyesheje inzego z’ubuzima ngo bamufashe gukurikirana icyo kibazo. Ni icyo akurikiranyweho ngira ngo umugore yajyanywe mu bitaro ari gukurikiranwa no kwa muganga.”

Ubwo inzego z’ubuyobozi zinjiraga mu nzu zasanze uyu mugore aho imigozi yahambiriye hatangiye kubyimba ndetse n’inzara yenda kumwica.

Munyandekwe Elisha usanzwe ari umucuruzi w’imyaka ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo, akekwaho icyaha cy’iyicarubozo yakoreye umugore we uvugwaho uburwayi bwo mu mutwe.

Bivugwa ko inkomoko yo kwica urubozo umugore we ifite imizi mu 2020 mu gihe cya COVID 19, ubwo umugore yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe bikekwa ko bwaba bwatewe n’itotezwa uyu mugabo yamukoreraga.

Umugabo yanze kumuvuza avuga ko atamuvuriza mu Isi, gusa nta n’ubwisungane mu kwivuza yari afite. Icyo gihe ubuyobozi bwarabimenye bujyayo bubatangira mituweli bose uko ari 9 ngo bubashe kumuvuza. No kuri iyi nshuro ubuyobozi bwongeye kubatangira ubwisungane mu kwivuza bwa 2023/2024.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.