Hirya no hino ku isi uhasanga inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akaba yazicika zitamwivuganye, ariko nubwo bimeze gutyo usanga zimwe muri zo pariki zirimo isurwa n’abatari bake bagamije kwimara amatsiko bareba izo nyamaswa zitinyitse ku isi.
1.Ingona
Ingona niyo nyamaswa ya mbere y’inkazi itihanganira kubona umuntu akaba yayicika itamwishe
Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda; iyo ibonye umuntu iba isa n’uko wabona baguteguriye ameza ariho ibyo kurya wari ukumbuye cyane. Bivuze ko iyo irabutswe ikiremwa muntu ikora ibishoboka byose ngo imurye, nubwo hari abavuga ko itamurya ahubwo imutegesha isazi.
Ugize ibyago byo gukurikirwa n’ingona uri mu mazi hafi y’inkombe, ugirwa inama yo kwihutira kujya ku butaka kuko ngo n’ubwo ibasha kugenda ku butaka, ntigira umuvuduko nk’uwo igira iyo iri mu mazi.
Ubaye uri mu Nyanja hagati ntaho guhungira ufite, ushobora kwifashisha ibikoresho runaka byakora urusaku rukabije kuko amatwi y’ingona ntiyihanganira urusaku rwinshi, bityo uzabasha gukiza amagara yawe.
2. Imvubu
Urubuga askmen.com ruvugako umubare w’abantu bicwa n’imvubu muri Afurika uruta uwo izindi nyamaswa zose zica zishyize hamwe. Nubwo igaragara nk’idakaze kuko wenda ari nini, wakwibwira ko ari inebwe, imvubu ni inkazi cyane ndetse igira umuvuduko mwinshi.
Iramutse ikwirukankanye ngo ikugirire nabi, hari uburyo bubiri wayihungamo nta ntwaro ukoresheje: kwurira igiti cyangwa se kwitegereza inzira yiruka iganamo bityo ugahindura wihuse kuko ngo imvubu ntizijya zoroherwa no guhindura amayira. Imvubu ni imwe mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y’Akagera.
3.Requin/Shark
Izi nyamaswa ziri mu bwoko bw’amafi manini; ntiziboneka mu Rwanda. Requins/sharks zifite amenyo atyaye cyane ari nayo zifashisha mu kuvutsa abantu ubuzima. Zifatwa nk’ingome cyane kuko mu by’ukuri ntiziryoherwa n’inyama y’umuntu ahubwo zinezezwa gusa no gucagagura umuntu zikamubona yashwanyaguritse.
Ugize ibyago ugahura na yo ugirwa inama zitandukanye zirimo gusohoka mu mazi kugira ngo yo nikureba ibone uri ikindi kiremwa kinini cyane. Ushobora kandi kogera hejuru y’amazi ariko ukubita amaguru n’amaboko cyane kuburyo haza akavuyo mu mazi ibyo ngobiyibuza kukureba neza.
Ikindi ni ukugerageza kuyireba mu maso ugahumeka ukora ibipurizo. Ushobora kuyibuza kukwica ariko amahirwe yo gukomeretswa yo aba ari menshi.
4. Inzovu
Inzovu ni inyaryenge cyane. Kimwe n’imvubu, iyi nyamanswa ikunda cyane ibyana byayo ndetse iyo ubyegereye uba uri kuyikora mu bwonko. Ugize amahirwe make yo guhura nayo ku buryo yakugirira nabi, ugirwa inama yo kwiruka ukora uruziga kuko ngo yo birayigora nubwo izwiho umuvuduko mwinshi cyane. Indi nama ni ukwiruka werekeza mu cyerekezo cy’umuyaga ushakisha uko wakwihisha inyuma y’igiti.
5. Intare
Intare ni Umwami w’ishyamba si ibanga irakaze. Inama ya mbere yagufasha kuyicika itakuriye ni ugukora ibintu bitandukanye n’ibyo umutima wawe ukubwira. Aho kwiruka, hagarara; aho guhumbaguzwa, yirebe mu maso. Abahanga bagereranya intare n’ipusi naho umuntu bakamugereranya n’imbeba. Gerageza rero ukore umukino w’injangwe n’imbeba. Hanyuma usakuze bishoboka, utibagiwe kumanika amaboko umeze nk’umuntu wasaze. Uzagenda wegera inyuma gahoro gahoro, izagera igihe yo iguhunge.
Niba ari nijoro ufite itoroshi, yimurike mu maso ugerageze gusubira inyuma gahoro gahoro kandi ugenda ku murongo ugororotse kugeza ugeze mu modoka cyangwa ahandi wabona ubwihisho.
INKURU YA KAYITESI Ange