Yagaragaje ko kimwe mu bibazo byugarije sinema nyarwanda ari ruswa y’igitsina


Dusenge Clenia uzwi nka Madedeli muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, yavuze ko hari umusore wigeze kumusaba ko yamusanga mu rugo gutora inyandiko ya filime (script), agira amakenga amusaba ko bahurira ahandi mu kwirinda ibyari gukurikiraho.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Madederi yagaragaje ko hari ibibazo byinshi bicyugarije sinema y’u Rwanda birimo na ruswa ishingiye ku gitsina, ku buryo nawe hari umunsi byari bigiye kumubaho.

Ati “Hari igihe natsinze ijonjora ryo gukina muri filime nyuma uwo muyobozi wa filime yansabye ko najya iwe gutora inyandiko, ntabwo nagiyeyo. Naramubwiye ngo oya, ahubwo dushake ahantu duhurira uyimpe cyangwa se uyimpere umumotari. Ntabwo nagiye mu rugo rw’uwo musore.”

Madederi yasobanuye ko yagize amakenga kuko hari ahantu henshi bari guhurira, cyane ko uyu musore yaje no kwanga ko bagira ahandi bahurira hatari iwe.

Ati “Nshobora kuba naratekereje ibitandukanye n’ibyo we yashakaga nabyo byaramfashije. Nakuze iwacu batubuza gusura umusore wibana, no mu mashuri twakuze batubuza ngo ntugasure umusore. Erega ntawamenya, ushobora kujyayo ugahura n’ibibazo.”

“Kuva tukiri abana niko twarezwe, urebye nk’imiryango yabaga irimo abakobwa, wasangaga ababyeyi bababuza gusura abasore bibana. Ariko no mu makinamico twarabyumvaga ko abakobwa bahura n’ibibazo iyo basuye abasore.”

Madederi yagiriye inama abakobwa yo kumvira umutimanama ubabuza gusura abasore bibana kuko birinda ibishobora kwangiza ahazaza habo.

 

 

 

 

SOURCE:IGIHE


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.