Papa Francis yasabye imbabazi abatinganyi


Itangazo rya Vatican ryavuze ko Papa Francis atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n’ikoreshwa ry’ijambo yavuze ryafashwe nk’imvugo isebanya cyane ku bagabo b’abatinganyi.

Mu nama y’abasenyeri bo mu Butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b’abatinganyi badakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa frociaggine, ijambo ry’Igitaliyani rifite igisobanuro cy’igitutsi nyandagazi.

Iyo nama yabereye mu muhezo, ariko yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.

Iryo tangazo risubiramo amagambo y’umukuru w’urwego rw’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, agira ati:

“Papa Francis azi inkuru zo mu binyamakuru zasohotse mu gihe cya vuba aha gishize zijyanye n’ikiganiro yagiranye n’abasenyeri… mu muhezo.”

Amagambo yatangajwe ko yavuzwe na Papa, yatangajwe bwa mbere n’urubuga rw’amakuru Dagospia rwo mu Butaliyani. Nyuma yaho gato yemejwe n’ibindi biro ntaramakuru byo mu Butaliyani.

Habayeho kugwa mu kantu kubera iyo mvugo yatangajwe ko yakoresheje, by’umwihariko kuko Papa Francis akenshi mu ruhame yagiye avuga mu buryo burimo kubaha abatinganyi.

Bruni yagize ati: “Nkuko [Papa] yabivuze inshuro irenze imwe, ‘Muri Kiliziya hari umwanya kuri buri wese, buri wese! Nta muntu n’umwe udafite akamaro cyangwa udakenewe, hari umwanya kuri buri wese, uko tumeze.'”

Muri iryo tangazo rya Vatican, Bruni yanzuye agira ati: “Papa nta na rimwe yigeze ashaka kubabaza cyangwa gukoresha imvugo yibasira abatinganyi, ndetse asabye imbabazi buri wese wumvise ababajwe [cyangwa] akomerekejwe n’ikoreshwa ry’ijambo.”

Abashaka impinduka bashyigikiye Papa bamaze igihe kirekire bavuga ko nubwo nta kintu kinini gifatika cyahindutse ku bijyanye n’uburenganzira bw’abatinganyi muri Kiliziya Gatolika, Papa Francis yahinduye imvugo ijyanye n’imyifatire ya Kiliziya kuri abo bantu.

Ubwo yabazwaga ku batinganyi, amaze igihe gito abaye Papa, yagarutsweho cyane mu mitwe y’inkuru ku isi ubwo yasubizaga ati: “Ndi nde wo guca urubanza?”

Aherutse guteza guhangayika mu banyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, ubwo yavugaga ko abapadiri bashobora guha umugisha abakundana b’igitsina kimwe (abatinganyi) mu bihe bimwe na bimwe (aho bishobotse), ndetse yagiye avuga kenshi ko abatinganyi bahawe ikaze muri Kiliziya.

Abavuga Icyespanyole bashyigikiye Papa bavuga ko rimwe na rimwe akora amakosa mu magambo y’Igitaliyani cyo mu buzima busanzwe (kitari icyo ku rwego rwo hejuru), ndetse bumvikanisha ko atasobanukiwe ikigero cyo guhungabana ashobora kuba yateje, nubwo yakuriye rwose mu rugo ruvuga Igitaliyani rwo muri Argentine.

Ariko Marianne Duddy-Burke, umukuru w’umuryango DignityUSA wo muri Amerika uharanira uburenganzira bw’abatinganyi bo muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko amagambo yatangajwe “arababaje kandi arakomeretsa”, by’umwihariko ku bapadiri b’abatinganyi bakorera “abantu b’Imana mu budahemuka kandi neza”.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Mu buryo bubabaje, n’iyo byaba byari urwenya, amagambo ya Papa ahishura ukubogama kwimbitse kwo kwibasira abatinganyi ndetse n’ivangura ryo mu nzego [byombi] bikiri muri Kiliziya yacu.”

SOURCE: Reuters


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.