Inteko rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports ihatse byinshi


Nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports isoje Shampiyona ari iya gatandatu, aho yaranzwe no kudahemba abakinnyi no gufatirwa ibihano na FIFA harimo kutemererwa kugura abandi bakinnyi kubera amadeni y’asaga miliyoni 50 Frw ibereyemo abo yirukanye binyuranyije amategeko, yatumije inteko rusange idasanzwe.

Uku gutumiza inteko rusange bikaba byakozwe n’umuryango wa Kiyovu Sports, ikazabera kuri Hotel Chez Lando ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, ikaba yatumiwemo abanyamuryango bose   igamije kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya.

Uretse ibiri ku murongo w’ibyigwa, hari amakuru avuga ko hashobora kuzakomozwa ku mibereho y’iyi kipe n’uburyo yasojemo umwaka w’imikino ushize.

Kiyovu Sports imaze iminsi iyobowe na Mbonyumuvunyi Abdul Karim wari visi perezida wa mbere nyuma yo kwegura kwa Ndorimana Jean François Régis Général wari Perezida muri Mutarama na komite nyobozi yari akuriye, bari bagiriwe icyizere cyo kuyobora Kiyovu Sports imyaka itatu guhera muri Nyakanga 2023.

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.