ICC yashyizeho impapuro zita muri yombi abasirikare bo ku rwego rwo hejuru b’Uburusiya

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha “ICC” rwasohoye impapuro zo guta muri yombi ba komanda bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Uburusiya baregwa gukora ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine. Liyetona Jenerali Sergei Kobylash na komanda w’amato y’intambara, Viktor Sokolov, ni bo bagabo babiri batangajwe na ICC. Iki ni icyiciro cya kabiri cy’impapuro za ICC zo guta muri yombi abategetsi bo mu Burusiya, bijyanye n’intambara yo muri Ukraine. Iza mbere zasohorewe Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’intumwa ye ishinzwe uburenganzira bw’abana, muri Werurwe (3) mu 2023. Uburusiya ntibwemera ICC, ibi bituma bidashoboka ku…

SOMA INKURU

Urupfu rwa Mr Ibu rwashegeshe abakunzi ba Sinema

Inkuru y’urupfu rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu yamenyekanye kuwa Gatandatu tariki 02 Werurwe, aho yaguye mu bitaro bya Evercare Hospital azize indwara y’umutima. Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yavuze ko yababajwe cyane n’urupfa rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu, ndetse ko Abanya-Nigeria batakaje umugabo wagize uruhare mu gukundisha amahanga sinema ya Nigeria. Perezida Tinubu, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Mr Ibu, mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki 03 Werurwe n’Umujyanama we wihariye ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi, Ajuri Ngelale. Ni…

SOMA INKURU

“Hepatite” indwara zibasira umwijima izivugana benshi ku isi nta gikozwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, OMS ryatangaje ko bizagera mu 2040 umubare w’impfu ziterwa n’indwara ya Hepatite wararenze uw’iziterwa na Sida, Igituntu na Malaria byose hamwe. Mu makuru OMS iheruka gushyira hanze yagaragaje ko ubwoko butandukanye bwa Hepatite buri mwaka bwica abagera kuri miliyoni hirya no hino ku Isi. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko uretse kuba iyi ndwara yica buri mwaka hari n’umubare munini w’abatuye Isi babana nayo. Ati “Miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi zibana na Hepatite zitabizi nubwo uyu munsi aribwo…

SOMA INKURU

Uganda: Abapolisi 2 batawe muri yombi bashinjwa kwiba umunyarwanda

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi gaherereye mu Burengerazuba bwa Uganda, Elly Maate kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2023 batangaje bataye muri yombi abapolisi babiri bayo bakorera ku mupaka wa Katuna uhuza iki gihugu n’u Rwanda, bazira kwiba umunyarwanda ibihumbi 85 Frw. Abapolisi bakekwa barimo uwitwa Gracious Tusiime w’imyaka 25 ndetse na mugenzi we witwa Zechariah Ekiyankundire w’imyaka 26. Uyu muvigizi yatangaje ko ku wa 01 Werurwe 2024, bibye Umunyarwanda w’imyaka 38, wavuye mu Rwanda ajya muri Uganda mu gace k’ubucuruzi ka Katuna agiye kugura ibintu.…

SOMA INKURU

SADC ikomeje kuvugwaho kunanirwa ibyayizanye muri Congo

Ingabo za SADC zatangiye kugera muri DR Congo mu Ukuboza umwaka ushize, zitezweho umusaruro mu kugarura amahoro muri DRC nubwo kugeza ubu imirwano ikomeje by’umwihariko mu gace ka Masisi. Africa y’Epfo yonyine bivugwa n’ibinyamakuru byaho ko yohereje abasirikare bagera ku 2,900 n’ibikoresho by’intambara. Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, biraboneka ko n’imirwano ishobora kudahagarara vuba. Mu kwezi gushize, umusesenguzi kuri DR Congo w’ikigo International Crisis Group Onesphore Sembatumba yabwiye BBC ko impande zombi zakoresheje agahenge kaherukaga “mu kwitegura intambara kurusha kuyirangiza”. Yagize…

SOMA INKURU

Umuhanzi ukunzwe muri Afurika amashusho y’indirimbo ye yamuteje ikibazo gikomeye

Ni amashusho y’indirimbo ya Asake ‘Only Me’ yashyize hanze tariki ya 29 Gashyantare 2024, agaragaramo ari kumwe n’ababyinnyi be bambaye nk’abapadiri ndetse bari gukora imwe mu migenzo ikorerwa mu Kiliziya. Uyu muhanzi ugezweho muri Afurika akomeje kwatswaho umuriro kubera amashusho y’indirimbo ‘Only Me’, benshi bagaragaza ko atesha agaciro Abakirisitu. Muri aya mashusho hari aho Asake agera ari kuri Alitari akajya atera ababyinnyi be amafaranga bakagwa hasi nabo bambaye nk’abapadiri, benshi bagaragaje ko ari ugusuzugura Kiliziya. Aya mashusho akijya hanze yateje impagaragara kuri ‘X’, aho abantu batandukanye bagiye bamubwira ko gukora…

SOMA INKURU

Indege yahagaritse urujyendo bitunguranye kubera ibisiga

Sosiyete yo mu Misiri ikora ubwikorezi bwo mu kirere, EgyptAir, yatangaje ko yahagaritse urugendo rw’indege yayo rwavaga i Kigali rugana i Cairo, nyuma y’uko igonganye n’ibisiga. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uru rugendo rwari rwahawe izina rya MS835 rwahagaritswe ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe mu 2024. Ni nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737/800 yari itwaye abagenzi 116, yagonganye n’ibisiga ubwo yari iri guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ariko itaragera mu kirere. Nyuma yo kubona iyi mpanuka, umupilote wari utwaye iyi ndege yasubitse urugendo,…

SOMA INKURU

Abanyagihugu ba Santrafrika basabwe kwigira kuri Polisi y’u Rwanda

Abatuye Intara ya Mbomou muri Santrafrika basabwe gufata amasomo kuri Polisi y’u Rwanda mu bikorwa birimo umuganda rusange n’ibindi bikomeje guteza imbere imibereho y’abaturage. Babisabwe na Madamu Benguerre Pierrette, uyobora iyo Ntara ubwo bari mu muganda rusange wabaye tariki 2 Werurwe 2024. Ni umuganda Abapolisi b’u Rwanda bagize Itsinda rya RWAFPU-32 riri mu butumwa bwa MINUSCA bakoranye n’abaturage bo mu mujyi wa Bangassou mu Ntara ya Mbomou. Uyu muganda witabiriwe kandi n’abayobozi ku rwego rw’Intara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro, abo…

SOMA INKURU

Minister Kabarebe urges Rwandan parents abroad to teach children Kinyarwanda

The Minister of State for Foreign Affairs in Charge of Regional Cooperation, Gen (Rtd) James Kabarebe has urged Rwandan parents living abroad to teach their children Kinyarwanda and consider bringing them to visit their motherland. Speaking at a hybrid event celebrating International Mother Language Day for Rwandans in the diaspora on March 2, he emphasised that the connection would help them appreciate the country, its beauty, and its people, and understand true values compared to their current places of residence. The Minister of State for Foreign Affairs in Charge of…

SOMA INKURU

Affaire d’espionnage : Berlin accuse Vladimir Poutine de chercher à “déstabiliser” l’Allemagne

Le ministre allemand de la Défense a accusé dimanche Vladimir Poutine de chercher à “déstabiliser l’Allemagne” – un propos tenu suite à la diffusion depuis la Russie d’échanges confidentiels entre des officiers allemands sur d’éventuelles livraisons d’armes à l’Ukraine. Berlin cible Moscou après une “très grave” fuite au sein de l’armée allemande. Le ministre de la Défense a accusé dimanche 3 mars Vladimir Poutine de chercher à “déstabiliser l’Allemagne“, à la suite de la diffusion depuis la Russie d’échanges confidentiels entre des officiers allemands sur des livraisons d’armes à l’Ukraine. “Il s’agit simplement d’utiliser cet enregistrement…

SOMA INKURU