Saint Valentin yabagizeho ingaruka zikomeye, RBC iti: “Gukoresha agakingirizo ntibyakabateye isoni”


Tariki 14 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uw’abakundana, hizihizwa Mutagatifu Valentin “Saint Valentin” ku batari bake. Usanga urubyiruko runyuranye rutangaza ko umunsi nk’uyu aba ari umunsi wo gushimishanya nk’abakundana, bakanemeza ko gushimishanya hataburamo gukora imibonano mpuzabitsina kuri bamwe, ari naho hari abo bigiraho ingaruka zinyuranye.

Ibi binemezwa n’abakobwa banyuranye bahindutse ababyeyi imburagihe, bemeza ko umunsi bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere wari umunsi nk’uyu, aho ari nabwo bamwe batewe inda, akaba ari nacyo gihe bamwe muri bo baherukana n’abiyitaga ba Valentin (abakunzi) babo.

Uwo twahaye izina rya Amina w’imyaka 21, ufite umwana w’imyaka 2, utuye mu murenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, atangaza ko ku munsi nk’uyu w’abakundana ari umunsi mubi kuri we kuko ari wo yatakajeho ubusugi bwe, aterwa inda ndetse ananduzwa virusi itera SIDA.

Ati: “Njye tariki 14 z’ukwezi kwa kabiri ni itariki mbi kuri njye, kuko ari umunsi umusore wari umaze igihe kirenga amezi 8 ambeshya urukundo yamfatiranye akambwira ko ngomba kumwereka urukundo kandi nta yindi mpano ashaka uretse ubusugi bwanjye. Uwo munsi nk’uyu yarantembereje, ampa impano zinyuranye ariko nanjye nabyishyuye amagara yanjye kuko ingaruka byangizeho ari twibanire”.

Amina akomeza atangaza ko iki kibazo cyo gushorwa mu mibonano mpuzabitsina ndetse idakingiye ku bana b’abakobwa hitwajwe umunsi nk’uyu witiriwe abakundana, usanga ari umutego abasore n’abagabo benshi bashyira mu bana b’abakobwa benshi kuko ngo usanga ni uwabashije kwifata bamukubitira agatoki ku kandi bamuteze “Saint Valentin”.

Undi ni uwahawe izina rya Aline, utuye mu murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, utangaza uburyo k’umunsi nk’uyu witiriwe abakundana ariwo munsi yabereyeho umugore mu buryo bumutunguye, nubwo bitamuhiriye agatabwa afite inda nkuru.

Ati: “Njye nubwo nari nujuje imyaka y’ubukure ariko nari nkiga kaminuza, narihaye intego yo kuziga nkarangiza nkabona gushaka. Ariko muri icyo gihe nari mfite umukunzi ndetse twaremeranyije ko tuzakora imibonano mpuzabitsina nyuma yo gukora ubukwe, umunsi wa Saint Valentin wishe intego z’ubuzima nihaye, mpinduka umugore bintunguye, nshikiriza amashuri yanjye ndetse umugabo aranta kuko nta tegeko rindengera nari mfite.”

Aline yemeza ko ku munsi wa “Saint Valentin” abakobwa benshi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akaba anatangaza ko nawe byamugizeho ingaruka kuko nyuma umugabo wamufatiranye yitwaje uyu munsi yamutaye mu nzu arigendera, kuri ubu akaba abayeho nabi agorwa no kwitunga hamwe n’uwo yabyaye wenyine.

Ku munsi w’abakunda urubyiruko rwibukijwe inyungu z’ikoreshwa ry’agakingirizo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida, guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu “Rwanda NGO Forum”, Kabanyana Nooliet akebura abakundana ko umunsi nk’uyu batakwibagirwa agakingirizo.

Kabanyana Nooliet yibutsa abakundana kwibuka gukoresha agakingirizo 

Ati: “Tariki ya 14 abakundana bashobora gusangira ibyishimo ariko banamenya kwirinda indwara zitandukanye igihe hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye, hakoreshwe agakingirizo kuko biturinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse bikanadufasha kwirinda gutwara inda zitateguwe.”

Ibi Kabanyana yabitangaje ku munsi mpuzamahanga w’agakingirizo, wizihizwa ku munsi ubanziriza umunsi w’abakundanye ku itariki ya 13 Gashyantare, akaba yagize ati: “uyu munsi ushimangira ko agakingirizo mu buzima bwacu ari ikintu gikomeye cyane.”

Gukoresha agakingirizo nta soni bikwiriye gutera…-RBC

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, ati: “Nugira isoni zo gufata agakingirizo ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti.”

Dr Ikuzo Basile atangaza ko gukoresha agakingirizo nta soni bigomba gutera

Yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu bamenye ko bidateye isoni kugura agakingirizo kuko iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA adaterwa ipfunwe no kujya gufata imiti.

Dr Ikuzo avuga ko buri wese akangurirwa kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, gutinyuka kugura no gukoresha agakingirizo kuko isoni zitaguranwa ubuzima, aho yanibukije ko ko iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA adaterwa ipfunwe no kujya gufata imiti.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’agakingirizo ku nshuro ya 15 kuwa 13 Gashyantare 2024, umunsi ubanziriza tariki 14 umunsi w’abakundana, hibukijwe  ko ikoreshwa ry’ agakingirizo rizatuma nta bwandu bwa virusi itera SIDA buzakomeza gukwirakwizwa ahubwo izahinduka amateka, ibi bikaba byanarinda inda zitateganyijwe cyane ko abakobwa banyuranye bagaragaje ko itariki nk’iyi bakora imibonano mpuzabitsina ibasigira ingaruka nyinshi zirimo n’inda zitateguwe.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.