Saint Valentin yabagizeho ingaruka zikomeye, RBC iti: “Gukoresha agakingirizo ntibyakabateye isoni”

Tariki 14 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uw’abakundana, hizihizwa Mutagatifu Valentin “Saint Valentin” ku batari bake. Usanga urubyiruko runyuranye rutangaza ko umunsi nk’uyu aba ari umunsi wo gushimishanya nk’abakundana, bakanemeza ko gushimishanya hataburamo gukora imibonano mpuzabitsina kuri bamwe, ari naho hari abo bigiraho ingaruka zinyuranye. Ibi binemezwa n’abakobwa banyuranye bahindutse ababyeyi imburagihe, bemeza ko umunsi bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere wari umunsi nk’uyu, aho ari nabwo bamwe batewe inda, akaba ari nacyo gihe bamwe muri bo baherukana n’abiyitaga ba Valentin (abakunzi) babo. Uwo twahaye izina rya Amina w’imyaka 21, ufite…

SOMA INKURU