Abantu bagera kuri 20 bigaragambirije ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel bamwe muri bo bafite ibyapa biriho amafoto y’abantu babo babuze.
Bagiraga bati “Ntimwakwicara aha mu gihe abana bacu bari gupfa.”
Netanyahu ntiyarahari bigaragambya ariko hari hashize umunsi umwe bamwe barashinze amahema hafi y’urugo rwe, basaba ko agirana amasezerano n’umutwe wa Hamas ku buryo abafashwe bugwate bagifungiye muri Gaza barekurwa.
Hamas yari yashimuse abantu 250 mu gitero yagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023. Abantu 105 barekuwe binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Qatar, mu gihe ingabo za Israel zemeje ko 31 bapfuye.
Hamas ivuga ko abenshi bishwe n’ibitero by’ingabo za Israel ari ko zo zikabihakana.
Ku Cyumweru hari hatangajwe ko Netanyahu yavuze ko badateze kwemera kumvikana na Hamas kuko byatuma batazigera babasha kurinda umutekano w’abaturage ba Israel.
Yagize ati: “Namaganye amasezerano yo kumanika amaboko imbere y’inyamaswa za Hamas. Nituramuka tubyemeye, ntituzashobora kubona umutekano usesuye w’abaturage bacu. Ntituzabasha kugarura mu mahoro abatwawe bunyago, bityo iya 7 Ukwakira izisubiramo igihe icyo aricyo cyose.”
Hamas yahise ivuga ko mu gihe Israel yakomeza kutemera ibyo isabwa, bivuze ko abafashwe bugwate batazataha.
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric