Ntibavuga rumwe na Perezida Ndayishimiye ushaka gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda


Nyuma y’aho Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, atangaje ko u Rwanda rucimbikiye, rugaburira ndetse rugaha intwaro n’imyitozo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero mu gace ka Gatumba, amashyaka abiri yo mu Burundi, CNDD-FDD riri ku butegetsi na UPRONA ntiyifuza ko umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wazamba ku buryo byagera aho imipaka yongera gufungwa.

Ijambo rya Ndayishimiye, ryaba ari iryo yavugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2023 ubwo yari mu ntara ya Cankuzo, n’irisoza umwaka yagejeje ku Barundi yose, yaciye amarenga ko yaba ateganya gufunga imipaka, akaba yarasobanuriye abarundi ko abagize RED Tabara barimo abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza no gutwika ibikorwaremezo mu ntara ya Bujumbura mu mwaka wa 2015 kandi ko rwanze kubohereza ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Réverien Ndikuriyo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gace ka Ngagara, i Bujumbura kuri uyu wa 2 Mutarama 2024, yabanje kwamagana igitero cya RED Tabara, asobanura ariko ko yatunguwe n’uko u Rwanda rutohereje aba Barundi, kuko ngo yatekerezaga ko rwari hafi kubohereza.

Ndikuriyo yagize ati “Twe twari tuzi ko byarangiye. Twari dutegereje ko babaduha. Erega ni ho hari ikibazo! Byari bigeze ku munsi wa nyuma, tuvuga tuti ‘Baraza ejo’, tubona birahagaze.”

Uyu muyobozi yamenyesheje abanyamakuru ko CDD-FDD izabaza FPR Inkotanyi iri ku butegetsi bw’u Rwanda uko yakiriye ibyo Ndayishimiye yavuze, n’icyo mu bubasha bwayo, yaba iteganya gukora.

Ndikuriyo yavuze ko kongera gufunga imipaka atari cyo gikwiye gushyirwa imbere, ahubwo ko Abakuru b’Ibihugu byombi na bo bakwiye kuganira, bagakemura aya makimbirane mu mahoro.

Umuyobozi wa UPRONA, Olivier Nkurunziza, yasabye ubutegetsi bw’u Burundi kutongera gufunga imipaka kuko byababaza abaturage bo mu bihugu byombi, asaba ko hakomeza ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane yongeye gututumba hagati y’impande zombi.

Nkurunziza yagize ati “Uko biri kose umubano w’ibihugu byombi ukwiye gukomeza kuko Abarundi n’Abanyarwanda basangiye byinshi. Icya kabiri ni uko byaba bibabaje ko umwe yafata undi nk’umwanzi, ntacyo byaba bimaze. Icyo dusaba ni uko bitagera ku rwego byari byagezeho, aho twakongera gufunga imipaka, ibihugu ntibyongere kubana. Ariko ntihagire abarambirwa. Mu bihe nk’ibi abantu baraganira, bikananirana ariko imiryango ntifunge kandi byihutirwe, bigere ku kintu.”

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.