La coopération Afrique-Union Européenne est à améliorer

Le Chef de gouvernement tchèque a entamé une tournée d’une semaine dans cinq pays africains.  Il doit plaider pour l’amélioration de la coopération entre l’Union Européenne et l’Afrique. L’Europe a sous-estimé la coopération avec l’Afrique ces dernières années. Une situation qu’elle s’efforce de changer. C’est ce qu’a déclaré le Premier ministre tchèque Petr Fiala avant son voyage sur le continent. Un déplacement ayant pour axe principal les questions économiques et politiques. L’Ethiopie dans un premier temps, puis le Kenya, le Nigéria, le Ghana et la Côte d’Ivoire, seul pays francophone dans la liste, se trouve dans l’agenda de cette visite.…

SOMA INKURU

Joackiam Ojera umwe muri ba Rutahizamu wa Rayon Sports yahamagawe mu ikipe y’igihugu

Mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoza mushya wa Uganda, Paul Put, yatangaje abakinnyi 36 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iki gihugu kizahuramo na Guinée na Somalia. Joackiam Ojera ukina aca ku mpande asatira izamu muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagiriwe icyizere n’uyu mutoza w’Umubiligi. Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ojera yavuze uko yakiriye kongera guhamagarwa muri Uganda Cranes yaherukagamo mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2021. Ati “Ni ibintu byiza cyane iyo umukinnyi abashije…

SOMA INKURU

Nyamasheke mu isantire isoko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero

Abaturiye Santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’Umujyi wa Nyamasheke, babangamiwe n’umunuko ukabije ubibasiye bavuga ko uturuka ku mwanda w’abiherera aho babonye kubera Isoko rya Tyazo bivugwa ko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero. Usanga abagana iryo soko rifatwa nk’irya mbere mu Karere bihengeka inyuma ya za butike zirikikije bakihagarika iyo bakubwe, maze izo nkari zikivanga n’ibyondo rukabura gica. Ni isoko buri wese ugeze muri iyi Santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ahita abona, riri hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kivu Belt. Umunyamakuru w’Imvaho Nshya akirigeramo…

SOMA INKURU

IGP Felix Namuhoranye yatanze impanuro zikomeye ku bapolisi berekeje mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo, yahaye impanuro abapolisi 340 bitegura kujya muri butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu byombi. Ubwo yabahaga impanuro, IGP Felix Namuhoranye yabibukije inshingano zabo nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Yagize ati: “Icyo musabwa ni ugukomeza guhesha ishema igihugu, ibendera ry’u Rwanda rigahora hejuru, kandi ibyo bijyana n’ubunyamwuga, disipulini no guhora mwiteguye kuzuza inshingano zanyu mu bihe byose. Mugomba gusigasira ibyo bagenzi banyu bakoze ndetse mukarushaho no kubiteza imbere,…

SOMA INKURU

Bitunguranye Perezida Zelensky yasubitse amatora

Kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Ugushyingo mu 2023.  Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje icyemezo yafashe cyo gusubika amatora, akaba yemeza ko abona  iki atari igihe cyiza cyo kujya mu matora kubera intambara iki gihugu kirimo n’u Burusiya. Ati “Tugomba gufata umwanzuro ko iki ari igihe cyo kwirwanaho, igihe cy’urugamba ruzagena ahazaza h’igihugu n’abaturage. Nemera ko iki atari igihe cyiza cy’amatora.” Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ukraine yari ateganyijwe muri Werurwe mu 2024. Perezida Zelensky Yakomeje avuga ko muri iki gihe Abanya-Ukraine bakeneye kunga ubumwe aho gutandukanywa n’amatora.      …

SOMA INKURU

Mu rugo rwa Sandra Teta na Weasel urukundo ni rwose

Weasel wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe abinyujije  ku rubuga rwa Instagram yifuriza umugore we Sandra Teta isabukuru nziza, agaragaza ko yamubereye urumuri mu buzima bwe. Yanditse ati “Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira iteka. Isabukuru nziza umwiza cyane dusangiye ubuzima.’’ Sandra Teta asigaye agaragaza ko mu rugo bameranye neza. Nko mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifurije isabukuru nziza umugabo we wari wujuje imyaka 38 y’amavuko amwifuriza kurama mpaka abonye abazukuru babo n’abandi bazabakomokaho. Muri Nyakanga umwaka ushize hari hagiye hanze amafoto ya…

SOMA INKURU

Suspended Governor Gasana faces two charges

The National Public Prosecution Authority has submitted to Nyagatare Primary Court, the file case of suspended Governor Emmanuel Gasana for a bail hearing. Before his arrest on October 26, the Prime Minister suspended Gasana from the duties of being Eastern province Governor on October 25. Speaking to The New Times, Faustin Nkusi, the prosecution spokesperson stated that the case file was received on October 30 from Rwanda Investigation Bureau and submitted to the court on November 6. Nkusi highlighted that Gasana faces two charges; soliciting and accepting illegal benefits and abusing…

SOMA INKURU

Impungege ku mibereho y’impunzi, mu bufasha bahabwa habonetse 37% gusa

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi ibihumbi 134,519 muri bo 62,2% ni abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 37,2% ni abaturutse mu Burundi, mu gihe abaturutse mu bihugu binyuranye ari ari 0,5%. Imibereho y’aba bose ikomeze kwibazwaho nyuma y’aho hatangarijwe igabanuka rikabije ry’ubufasha bahabwaga. Nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje igabanyuka ku bufasha impunzi zo mu Rwanda zisanzwe ziginerwa bwagabanyutse bitewe n’uko inkunga muri uku kwezi k’Ugushyingo yabonetse ingana na 37% gusa, biba ngombwa ko habaho kugabanya ibyo impunzi zigenerwa ku Isi yose. Muri izi…

SOMA INKURU

Intore Tuyisenge yatangaje impamvu yahisemo kwiyubakira inzu itunganyirizwamo imiziki na filime

Intore Tuyisenge Jean de Dieu, umuhanzi w’indirimbo gakondo, avuga ko yahisemo kubaka ‘Studio’ ye kugira ngo abashe guteza imbere Umuco nyarwanda. Atangaza ko amaze hafi imyaka itatu yubaka Studio yise Migongo, izajya itunganya imiziki ndetse na Filime. Ati “Natekereje kubaka iyi Studio ngamije kujya mbona aho ntunganyiriza indirimbo zanjye n’iz’abandi mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ndetse na Filime mbarankuru”. Iyi Studio izaba yatangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ikazajya itunganyirizwamo ibihangano by’abantu batandukanye, nk’uko Tuyisenge akomeza abivuga. Ati “Ndimo kuburaho ibintu bike, mu kwezi kwa mbere izaba yatangiye gukora, izamfasha no…

SOMA INKURU

Bwa mbere umushumba wa Kiliziya agiye kwitabira inama ku ihindagurika ry’ikirere

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko azitabira inama ya “COP28” yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023. Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje ko azitabira iyo nama, mu gihe hari hashize ibyumweru bikeya yatangaje ko igihe kirimo kwiruka cyane, kandi ko bikenewe ko hagira igikorwa ku kibazo cy’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Inkuru dukesha France 24, ivuga ko kuva Papa Francis ubu ufite imyaka 86 y’amavuko, yatorerwa kuba Umushumba kwa Kiliziya Gatolika mu 2013,…

SOMA INKURU