Amarangamutima ya George Weah nyuma yo gutsindwa amatora

Perezida wa Liberia George Weah yahamagaye uwo bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu wamutsinze, Joseph Boakai, amukeza ku ntsinzi yabonye. Mu ijambo yagejeje ku baturage, yagize ati:”Abaturage ba Liberia bavuze kandi twumvise ijwi ryabo”. Joseph Boakai  afite amajwi angana na 28.000 mu gihe amajwi yose asa n’ayamaze kubarurwa. Uyu wahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru, perezida George Weah, yari ku butegetsi kuva mu 2018. Azava ku butegetsi mu kwezi kwa mbere. Yageze ku butegetsi mu byishimo byinshi cyane ku bakiri bato bitabiriye ayo matora, akaba yari yabonye intsinzi – atsinze…

SOMA INKURU

Gicumbi: Umugore yatemye mugenzi we amuziza ibidasanzwe

Umugore wo mu murenge wa Byumba,mu karere ka Gicumbi, yatemye mugenzi we akoresheje umuhoro nyuma na we agerageza kwiyahura mu bwiherero, kuko uwo yatemye yamusuzuguye ubwo yamuhaga inzaratsi ngo aroge umugabo we, undi akanga kuzikoresha. Umugore witwa Nyiramajyambere Chantal w’imyaka 32 y’amavuko yatemye mugenzi we witwa Mukandori. Umugabo wa nyakwigendera yaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru yagize ati “Yamubwiye ati ’ngiye kukwica,nimara kukwica nijyane kuri polisi,nintijyana polisi ndajya wese ariko tujyane.” Uyu yavuze ko uyu mugore ushinjwa ubwicanyi yahamagaye mugenzi we mu rugo rwe arangije amwinjiza mu cyumba cy’abana,amukuramo imyenda…

SOMA INKURU

Amahirwe ku kipe y’u Rwanda mu kuzitabira imikino ya Paralempike

Ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball kiri kubera iwayo byongerera u Rwanda amahirwe yo kuzitabira imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu 2024. Aya mahirwe u Rwanda rwari ruyategerereje mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball wabaye ku wa 16 Ugushyingo 2023 ugahuza Misiri yakiriye irushanwa ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Budage yo kugeza ubu itari yabona itike yo kuzerekeza i Paris mu Bufaransa. Wari umukino ukomeye cyane kuko u Budage buheruka kuburira itike muri shampiyona y’u Burayi bwari bwaje…

SOMA INKURU