Imirwano hagati ya Israel na Hamas ikomeje gufata indi ntera, abaturage ariko bicwa


Ingabo za Israel (IDF) zavuze ko abasirikare bayo bari mu mirwano yo kurasana begeranye n’abarwanyi ba Hamas, barimo gukora ibitero byo kuza bakarasa bakiruka basubira mu miyoboro yo munsi y’ubutaka.

Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko ane mu mashuri yawo arimo gukoreshwa nk’ahantu ho kwikinga yangijwe, ukaba uburira ko ikibazo cy’ubucye bw’amazi kirimo kurushaho gukomera.

Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanya-Palestine barenga 9,000 ari bo bamaze kwicwa kugeza ubu.

Ku wa kane, ishami rya ONU rikora ibikorwa by’ubutabazi (UNRWA) ryavuze ko ane mu mashuri yaryo akoreshwa nk’ahantu ho kwikinga yangijwe mu gihe kitageze ku masaha 24.

UNRWA yavuze ko amakuru avuga ko abantu nibura 20 biciwe ku ishuri ryo mu nkambi y’impunzi ya Jabalia, mu gihe umwana bivugwa ko yiciwe ku ishuri ryahinduwe ahantu ho kwikinga ryo mu nkambi y’impunzi ya Beach.

Videwo imwe irimo amashusho ateye ubwoba cyane, yafatiwe ku ishuri ribanza ryo mu nkambi y’impunzi ya Jabalia mu majyaruguru ya Gaza, igaragaza igihe cya nyuma y’ibyabaye, mbere na mbere hanze y’umuryango munini w’ishuri, no mu mbuga nini y’iryo shuri.

Abantu nibura 20, bapfuye cyangwa bakomeretse, bagaragara bari hasi ku butaka, barimo abagabo, abagore n’abana.

Videwo ya kabiri, irimo amashusho yafatiwe mu mbuga nini y’ishuri ribanza ryo mu nkambi y’impunzi ya Beach, na yo yo mu majyaruguru ya Gaza ariko hafi y’inkombe y’inyanja ya Mediterane, igaragaza umwotsi uzamuka inyuma y’inyubako nini y’ishuri.

Abantu benshi, barimo n’abana, bagaragara biruka bajya ahantu ho kwikinga muri iyo mbuga, mu gihe abandi batuye muri iyo nkambi barebera mu madirishya yo hejuru.

Humvikana urukurikirane rw’ibiturikira inyuma muri iyo videwo. Igiturika cya nyuma, ari na cyo giturika cyane kurusha ibindi, gituma imbaga y’abantu bari mu mbuga bahunga bahiye ubwoba.

Abategetsi ba Hamas muri Gaza babyegetse ku bitero by’indege bya Israel. IDF nta cyo yari yabivugaho.

Nyuma y'igitero cya Israel, i Jabalia mu majyaruguru ya Gaza
Foto Reuters

Inzobere zashyizweho na ONU zasabye ko habaho agahenge muri Gaza ko gutuma imfashanyo igenewe imbabare ishobora gutangwa, zivuga ko igihe kirimo gushirana Abanya-Palestine bariyo bari mu “byago bikomeye bya jenoside”.

Izo nzobere zavuze ko “uko ibintu bimeze muri Gaza byageze ahegereje amakuba”, ziburira ko kubuza ko ibitoro byinjizwa muri Gaza n’ihungabana ry’uburyo bwo kubona amazi, bisobanuye ko abantu barimo kubona amazi meza macye yo kunywa.

Izo nzobere za ONU zagize ziti: “Amazi ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu none uyu munsi, Abanya-Gaza miliyoni ebyiri barimo kugorwa no kubona amazi yo kunywa.”

Ibiro bihagarariye Israel muri ONU biri i Genève mu Busuwisi byavuze ko ayo magambo “ababaje kandi ahangayikishije bikomeye”, byegeka impfu z’abasivile kuri Hamas.

Mbere yaho ku wa kane, IDF yavuze ko yishe abarwanyi hafi 130 ba Hamas.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ingabo zigeze “aho urugamba rukomeye”.

Mu itangazo, yagize ati: “Twageze ku bintu bishimishije ndetse twarenze mu nkengero z’umujyi wa Gaza. Turimo gutera intambwe.”

Abanyamahanga bamwe bashoboye kuva muri Gaza nyuma yuko umupaka wa Rafah ihana na Misiri ufunguwe ku munsi wawo wa kabiri. Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko Abanyamerika barenga 70 ari bamwe muri abo bantu bahavuye.

Ariko umuryango w’abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières, uvuga ko abantu barenga 20,000 bakomeretse bagikomeje guhera muri Gaza.

Hagati aho, umutwe wa Hezbollah wo muri Liban (Lebanon) wavuze ko wateye ku hantu 19 ho muri Israel icyarimwe, icyo kiba cyaba ari cyo gitero cya mbere gikaze cyane igabye kuri Israel kugeza ubu.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko kirimo kurasa ahantu hatandukanye hari Hezbollah muri Liban, mu gusubiza.

Byabaye habura umunsi umwe mbere y’ijambo ritegerejwe cyane ry’umukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, ijambo rye rya mbere ryo mu ruhame kuva intambara yatangira mu kwezi gushize.

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.