OXYFAM/Rwanda a réuni ses différents partenaires tant publics que privés dans l’optique de relever les obstacles auxquels font face les femmes cultivatrices, productrices et professionnelle des fruits et légumes mais aussi en cherchant des solutions aux problèmes. Dans un entretien de circonstance, Uwamwezi Marcianne, habitant du Secteur Musheri, District De Nyagatare dans la Province de L’Est a fait savoir qu’elle avait commencée par une simple culture d’ananas dans un petit champ familial mais par après elle est parvenue à créer une usine d’une valeur de 100 millions des francs…
SOMA INKURUDay: November 3, 2023
Yanze gutaramira mu gihugu kitemerera abantu kunywa urumogi, yanga akayabo k’Amadolari
Umuhanzi wegukanye igihembo cya Grammy Awards wo muri Nigeriya, Burna Boy amazina ye nyakuri yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu, mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu myiteguro n’itsinda risanzwe rimucurangira, Outsiders, yatangaje ko yanze miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika ubwo yatumirwaga gutaramira i Dubai, kubera ko amategeko yaho atamwemerera kunywa urumogi. Mu busanzwe amategeko mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, abuza akanahana abantu bakoresha cyangwa bakanagurisha urumogi, nubwo hari n’ahandi rwemewe. Amategeko y’i Dubai aho Burna Boy yagombaga gukorera igitaramo, nayo abuza ikoreshwa ry’urumogi ndetse no kunywera itabi…
SOMA INKURUMuhazi United yateguje APR FC gusiga amanota Iburasirazuba
Mu mpera z’iki Cyumweru, hateganyijwe imikino y’umunsi wa Cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United yo mu ntara y’i Burasirazuba, bukaba bwateguje ikipe ya APR FC gutsindwa ikazisiga amanota muri Ngoma. Muhazi United ikaba zaba yakiriye APR FC kuri Stade ya Ngoma, ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023 Saa Cyenda n’igice z’amanywa. Mu korohereza abakunzi ba Muhazi, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko ibiciro byo kwinjira ari ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 3 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 5 Frw mu myanya y’Icyubahiro. Ubuyobozi bwatangaje…
SOMA INKURUUmuyobozi yasabye ko inyama z’imbwa zijya mu zemewe kuribwa mu Rwanda
Simbabure Gaspard, Umuyobozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ubuziranenge, ihiganwa no kurengera abaguzi, RICA, yasabye kureba niba inyama z’imbwa zakongerwa mu ziribwa mu Rwanda. Uyu muyobozi yabisabye Inteko y’Umuco nyuma y’inkuru y’ifatwa ry’abaturage bafatiwe mu cyuho babaga imbwa mu bihe bitandukanye, aho bamwe bakubiswe abandi bagatabwa muri yombi bazira kugabura akaboga k’imbwa gafatwa nk’ikizira mu Rwanda. Umwe mu bafashwe agabura inyama z’imbwa aherutse gutanga ubuhamya avuga ko aka kaboga gacuruzwa henshi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Impaka ku nyama z’imbwa zasembuwe kandi…
SOMA INKURUAbayobozi bagera kuri 7 batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi barindwi (7) bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022. Mu bafunzwe harimo Abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere. Umuseke watangaje ko abafunzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, na Gitifu w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace ayo makuru kandi aravuga ko RIB yataye muri yombi Umuyobozi w’Imirimo rusange w’Akarere…
SOMA INKURUImirwano hagati ya Israel na Hamas ikomeje gufata indi ntera, abaturage ariko bicwa
Ingabo za Israel (IDF) zavuze ko abasirikare bayo bari mu mirwano yo kurasana begeranye n’abarwanyi ba Hamas, barimo gukora ibitero byo kuza bakarasa bakiruka basubira mu miyoboro yo munsi y’ubutaka. Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko ane mu mashuri yawo arimo gukoreshwa nk’ahantu ho kwikinga yangijwe, ukaba uburira ko ikibazo cy’ubucye bw’amazi kirimo kurushaho gukomera. Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanya-Palestine barenga 9,000 ari bo bamaze kwicwa kugeza ubu. Ku wa kane, ishami rya ONU rikora ibikorwa by’ubutabazi (UNRWA) ryavuze ko ane mu mashuri yaryo akoreshwa nk’ahantu ho kwikinga yangijwe…
SOMA INKURU