Abageni bo muri Taiwan bifotoreje amafoto y’ubukwe bwabo ahantu hakusanyirizwa imyanda hazwi nk’ikimoteri, twagereranya n’ikimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Aba bageni bari baberewe, inkumi nziza mu ikanzu yera n’agatimba, umusore na we muri kositimu nziza y’umukara, biyemeje gufatira amafoto y’urwibutso imbere y’umusozi umenwaho imyanda.
Uyu mukobwa ubarizwa mu muryango mpuzamahanga urengera ibidukikije uzwi nka GREENPEACE, yiyemeje ko ku munsi w’ubukwe bwe azakora ubukangurambaga muri ubu buryo, kugira ngo ashishikarize abitabiriye ibirori byabo kwirinda kurundanya imyanda itari ngombwa, cyane cyane itabora.
Ubu bukwe bwabaye muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, ababwitabiriye baje bitwaje ibikoresho byo gutahanamo ibisigazwa by’ibyo kurya bazimaniwe, nk’uko bari babisabwe na Iris Hsueh na fiyanse we ku butumire bw’ubukwe.
Uyu muryango utuye i Taipei wakoze kandi urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru, ari nako bagenda bifotoza, muri komine ya Puli, iturukamo imyanda myinshi imenwa kuri icyo kimoteri kurusha izindi.
Taïwan, ikirwa gituwe na miliyoni 23 z’abaturage, yashyizeho gahunda mu gihugu cyose yo guhindura imyanda mo ibikoresho bishya (recyclage) kuva mu 1987.
Hejuru ya 50% by’imyanda itunganywa muri ubwo buryo, ari na cyo kigero cyo hejuru ku isi kugeza ubu, n’ubwo bigaragara ko imyanda ikomeza kwiyongera cyane muri icyo gihugu muri iyi myaka ya vuba aha.
Umuyobozi ushinzwe isuku muri Komine ya Puli, avuga ko iki kimoteri cyakira toni 50 z’imyanda ku munsi, bivuye kuri toni 20 cyakiraga mu myaka isaga 40 ishize. Akomeza avuga ko nubwo abaturage b’iyi Komini bagabanuka, imyanda yo ikomeza kuzamuka buri mwaka.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange