Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko bimwe mu bikorwa bya Israel mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas, birimo nko gukata imiyoboro y’amazi no kubuza ibiryo kugera muri Gaza, bishobora gutera ibindi bibazo ku buryo byatuma imyitwarire ya Palestine ihinduka mu gihe kiri imbere.
Obama yavuze ko ibikorwa ibyo aribyo byose by’Ingabo za Israel byirengagiza uburenganzira bwa muntu, bishobora guteza ibindi bibazo.
Ati “Umwanzuro wa Guverinoma ya Israel wo kwima ibiryo, amazi n’amashanyarazi abaturage bo muri Gaza, bishobora kuzambya ibintu bigashyira ubuzima mu kaga, bishobora gutuma imyitwarire y’Abanya-Palestine izahinduka mu gihe kirekire”.
Obama yavuze ko bishobora gutuma amahoro mu karere Israel iherereyemo akomeza kuba ikibazo ku buryo umutuzo ubura burundu.
Israel ikomeje gutera ibisasu byinshi muri Gaza kuva ku wa 7 Ukwakira ubwo Umutwe wa Hamas wagabaga ibitero muri Israel bimaze guhitana abantu 1400. Israel yahise nayo irasa muri Gaza, aho ubu ibitero byayo bimaze kugwamo abantu 5000.
UBWANDITSI:umuringanews