Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu. Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC. Abo bazungu bari gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31. U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka…
SOMA INKURUDay: October 18, 2023
Ibintu bikomeje kudogera aho abasaga 500 biciwe mu bitaro mu mujyi wa Gaza
Intambara hagati ya Israel na Hamas ikomeje kwamaganwa n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye, ariko igitero cyamishije ibisasu kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2023 ku bitaro bya Al Ahli mu mujyi wa Gaza, bigahitana abasaga 500 ndetse bigasiga n’inkomere zitari nke cyamaganwe ku bwinshi. Hamas yashinje Israel kugaba ibyo bitero, ariko muvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, yavuze ko ingabo zabo nta bikorwa bya gisirikare zari zirimo mu masaha igisasu cyarasiwe ku bitaro ndetse ko n’ubwoko bw’icyo gisasu batabugira. Ibi bitangazwa na Israel bikaba byamaganiwe kure na Hamas yatangaje ko…
SOMA INKURUBishimira inyungu bakesha kubungabunga Parike y’Ibirunga
U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima aho mu ntego z’icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ni muri urwo rwego abatuye mu mirenge ya Nyange na Kinigi, mu karere ka Musanze bibumbiye mu mashyirahamwe anyuranye, muri bo harimo n’abahoze ari ba rushimusi, kuri ubu bakaba barata inyungu zo gusigasira ibigize Parike y’Ibirunga. Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza ibiyigize, bakamenya ibyiza byo kuyibungabunga, kuri ubu bahurijwe hamwe mu mashyirahamwe akora…
SOMA INKURU