Yifashishije ingero, umuyobozi wa RIB ku rwego rw’igihugu yakebuye abitwaza imyemerere bagakora ibyaha


Mu kiganiro Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Ruhunga Jeannot , yifashishije ingero, yakebuye abitwaza imyemerere bagakora ibyaha.

Col Ruhunga yakebuye abaturarwanda, abibutsa ko abitwaza imyemerere bagashaka gucuza rubanda utwabo batazihanganirwa, ko hari amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko gushyira undi mu kaga, kwangisha abantu gahunda za Leta byose bihanirwa n’amategeko.

Uyu muyobozi yatanze urugero rw’umuntu wafashwe yateranyirije iwe abasaga 150 bavuye mu turere 15 cyangwa 20,  ababwira ko ababatiza ngo babe abatagatifu,  kandi nta torero agira, aho yemeje ko ari akavuyo aho kuba imyemerere.

Urundi rugero uyu muyobozi yatanze, ni urw’abantu bitwaza imyemerere bakumva ari uburenganzira bwabo kandi bufite  ingaruka ku bandi.

Yagize ati “Hari abaturage bagiye bafatwa banze ko abana bakingirwa imbasa kuko imyumvire yabo  itabibemerera. Uwo mwana si umutungo wawe, ni abana b’igihugu bataragira ubushobozi bwo kwifatira icyemezo. Iyo ubakingiranye mu nzu ukanga ko bafata urukingo rw’imbasa, tugufata nk’umuntu ushyira abandi mu kaga. Icyo gihe tugukorera dosiye.’’

Uyu muyobozi wa RIB, Col Ruhunga yatanze n’urugero rwa vuba aha rw’umupasiteri uherutse gutabwa muri yombi, aho akurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ati “Mwumvise umupasiteri twafashe ejo bundi. Ntiwajya hariya ngo wikarakase, ufatirane ibibazo cyangwa imyumvire mike y’abaturage, utangire ubakureho utwabo ku mugaragaro. Ngo uwashatse umukunzi akamubura, ashyire ituro hano arataha yamubonye. Ibyo si ibintu igihugu cyareberera kuko ni ubwambuzi bushukana kandi ni icyaha mu mategeko yacu ahana.’’

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya iyo hari gihamijwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.