Ku wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara kuko izindi zose Leta yariho yari yarazanze. Urwo rugamba rwari umusaruro w’imyaka itatu y’imyiteguro, ubwo mu Ukuboza 1987 hashingwaga FPR Inkotanyi imyiteguro y’intambara igatangira, hagashyirwaho inzego z’Umuryango, gahunda y’igihe gito, iy’igiciriritse n’igihe kirekire zirafutuka byose bigamije guhuza Abanyarwanda bose, ab’imbere n’inyuma y’igihugu, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Igitabo “Amateka y’u Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera z’ikinyejana cya XX”…
SOMA INKURU