Abagabo n’abagore 92 batahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikare, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma yo guhabwa amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2027, bashyikirijwe ibikoresho bijyanye n’ibyo bize, aho bavuga ko bagiye kubyubakiraho bakihangira imirimo bakabasha kwihutana n’abandi mu iterambere.
Nizane Anne Marie wari uzwi ku izina rya Uwiduhaye Marie Chantal, akaba yari afite ipeti rya Premier Sergeant, avuga ko bari barabaswe n’imyumvire yo kurwana urugamba biyumvisha ko bazafata Igihugu, dore ko abategetsi babo bahoraga babizeza ibitangaza by’uko uwo mugambi bazawugeraho, kugeza ubwo mu ntangiro z’uyu mwaka yaje gufatirwa ku rugamba FDLR yari ihanganyemo na M23 azanwa mu Rwanda.
Yagize ati “Mu mashyamba ubuzima bwari bubi duhora mu mirwano ya buri munsi, abantu bagapfa bazize inzara abandi bakicwa n’amasasu, ababashije kubaho bagahora mu bihuru n’imigezi bihishahisha. Ubwo buzima twabubagamo abayoboye iyo mitwe bahora batwizeza ko turi hafi gutsinda urugamba”.
Ati “Bari baraducengejemo imyumvire y’uko abategetsi bo muri Leta y’u Rwanda ari abicanyi, ko n’umuntu wese ugerageje gutahuka bahita bamwihimuraho bakamwica. Nanjye ndi mu bantu bari baracengewe n’ibyo bitekerezo, ibyatumaga ntagira igitekerezo cyo gutahuka mu rwambyaye”.
Yungamo ati “Byageze igihe, mu rugamba twari duhanganyemo na M23 itugabaho igitero mu gace twarimo ifata bamwe muri twe, banzana mu Rwanda. Mu kuhagera nari mfite ubwoba bwinshi, numva ko byanze bikunze banyica, ariko siko byagenze kuko nkigera hano i Mutobo, ubuyobozi bwanyakiranye urugwiro hamwe n’abandi, bagenda baduha ihumure, bakanatwereka aho iterambere ry’Igihugu rigeze. Ubuzima busanzwe mbubayemo neza hamwe n’abandi Banyarwanda, ntawe nishisha cyangwa ngo anyishishe, mbese nasanze u Rwanda ruhagaze neza ruha buri wese amahirwe”.
Uyu mugore usigaye atuye mu Karere ka Rubavu, kimwe na bagenzi be, bagize icyiciro cya 69 cy’abasoje amasomo yiyongeraho nay’imyuga bigiye muri TVET y’Ikigo cya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe, abahoze mu gisirikari, kiri i Mutobo muri Musanze.
Imyuga aba basezerewe bize banaherewe ibikoresho, ni Ubwubatsi, Ububaji, Ubudozi, Gusudira, Gukora amazi, Gutunganya imisatsi, Ubuhinzi, Ubukanishi bw’imodoka no Gukora amashanyarazi.
Bishimira ko ibi bikoresho ari imbarutso yo gushyira mu bikorwa imishinga ibateza imbere.
Col (Rtd) Iyamuremye Emmanuel wize ubudozi agira ati “Umwuga nize ni mwiza kuko urimo amahirwe menshi yo guhangana ku isoko ry’umurimo hano mu gihugu no hanze yacyo. Ni umushinga nifuje kuzakora kuva nkigera hano mu Rwanda, mbona nimbigira ibyanjye nzabasha gukora nkiteza imbere”.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, Nyirahabineza Valerie, yabwiye abahawe ibi bikoresho ko kubifata neza no kubikoresha icyo babiherewe ari bwo buryo bwiza bwo kwitwara neza mu ruhando rw’umurimo.
Ati “Mu babihawe, barimo n’ababa baratahutse batazi u Rwanda kuko baba baravukiye mu mashyamba. Nibagera aho batuye babibyaze akazi kabaha amafaranga babashe gukomeza ubuzima. Ibyo bizarushaho kubabyarira inyungu nibabasha no kwishyira hamwe yaba mu matsinda, amakoperative cyangwa n’umuntu ku giti cye. Nibirinde kubigurisha cyangwa kubiparika mu ngo zabo gutyo gusa ngo bicarane ubu bumenyi bw’ingirakamaro bakuye aha, oya. Nibagende babihereho bashishikarire umurimo bahange ubuzima basigasire umutekano wabo n’ubusugire bw’Igihugu”.
Mu basoje iki cyiciro cy’amahugurwa bahawe ibyo bikoresho, barimo 19 bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hiyongereyeho abandi umunani bahoze ari abanyapolitiki muri iyo mitwe, bo bari baritabiriye icyiciro cya 67 n’icya 68 cy’amahugurwa.
SOURCE: KT