Urwego Rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwagaragaje ko ikibazo cyo gushyingira abana kimaze gufata intera muri Afurika y’Epfo, aho abagera kuri 207 bashyingiwe mu mwaka umwe wa 2021. Muri abo bana bashyingiwe imburagihe, 188 ni abangavu naho 19 bakaba ingimbi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibarurishamibare muri iki gihugu. Nibura abana bagera kuri miliyoni 2,6 bakomoka mu miryango y’abakene muri Afurika y’Epfo bikaba bishobora kuba bifite uruhare mu gushyirwa kwabo imburagihe. Ikindi ni uko umubare w’abana babana n’umubyeyi umwe w’umugore ukomeje kwiyongera. Mu…
SOMA INKURU